Ntituzaruhuka ikibazo cyo kugwingira kidacitse mu Rwanda-Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente arasezeranya Abanyarwanda ko leta y’u Rwanda itazaruhuka guhangana n’ikibazo cyo kugwingira kw’abana kugeza gicitse, asaba buri wese gufatanya na leta muri uru rugamba.

Kugeza uyu munsi abana 38% bari munsi y’imyaka 5 bafite ikibazo cyo kugwingira nkuko byagaragajwe mu mibare yatangajwe mu mwaka w’2015. Ni intambwe yatewe kuko mu mwaka w’2005, iyi mibare yari 58%. Mu Rwanda akarere ka Nyabihu kari ku isonga mu gihugu mu kugira abana benshi bafite iki kibazo, dore ko gifite abasaga 59%, ni muri urwo rwego Minisitiri w’Intebe yahatangirije ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kurandura igwingira ry’abana, ku wa Kane tariki ya 17 Gicurasi cyatangirijwe mu Murenge wa Bigogwe muri aka karere.

Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rutazahuga ngo abana barwo bakomeze bahure n’ikibazo cy’imirire mibi nyamara hari uburyo bwo kuyirwanya. Akomeza avuga ko ikibazo cyo kugwingira gishobora gutera abana indwara zitandukanye zishobora no kubaviramo urupfu, ikindi ni uko ufite icyo kibazo bimutera igihombo kuko adakora ibiri ku rugero rwe uko bikwiye, bikamugiraho ingaruka, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange, usanga cyabuze amaboko y’abarwo.

Ati ” Ntituzaruhuka na rimwe icyo kibazo kitaracika burundu kuko tugamije kurandura burundu ikibazo cy’igwingira ry’abana mu gihugu cyacu.”

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda Hasserac Gammak ashimira u Rwanda intambwe rwateye mu kurwanya ikibazo cyo kugwingira.

Ati ” Kugwingira ni indwara yica bucece (silent killer), u Rwanda rwagize imbogamizi nyinshi, ariko rumaze kugera kuri byinshi. Ibidashoboka ahandi Abanyarwanda mwatweretse ko bishoboka twiteguye gufatanya namwe muri urwo rugendo.

Minisitiri w’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance avuga ko u Rwanda ruzakomeza guhangana n’iki kibazo kuko hari ibindi bikirusha gukomera rwahanganye nabyo rukabitsinda.

Ati ” Twashoboye byinshi, iki ntabwo cyatunanira nk’Abanyarwanda. Abatuye hano iki kibazo tukiteho by’umwihariko kuko umwana apfa mu iterura.”

Akomeza avuga ko ikibazo cyo kugwingira giterwa n’imirire mibi, kutita ku buzima bw’umubyeyi utwite no ku mwana abyaye, binajyana n’imirire ndetse no konsa umwana kugeza ku mezi atandatu no kugeza ku myaka ibiri.

Abatuye akarere ka Nyabihu bavuga ko iki kibazo giterwa n’ubukene, mu gihe hari abavuga ko bafite ibiribwa bihagije mu kurwanya iki kibazo, ariko bakabura ubumenyi bwo kubiteguramo indyo yuzuye.

Iyi gahunda yo kurandura ikibazo cy’ingwingira ry ‘abana bizakorerwa mu gihugu hose, hibandwa ku turere 13 mu gihugu.

Ntakirutimana Deus