Gakenke: 206 barangije imyuga bahawe inkunga-nguzanyo ya miliyoni 99 Frw

Urubyiruko n’abagore basoje amashuri y’imyuga mu karere ka Gakenke bahawe inkunga-nguzanyo y’ibikoresho bizabafasha kwihangira imirimo izabateza imbere.

Ibigo by’imari usanga bititabira guha inguzanyo abakirangiza amashuri, kubera impungenge biba bifite ku bijyanye no kwishyurwa.Nyamara Ikigega gifasha imishinga mito n’iciriritse(BDF) cyatangiye gahunda yo gufasha abarangiza aya mashuri y’imyuga. Ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018, iki kigega gifatanyije n’Inama y’Igihugu y’abagore(CNF) n’Ingabo z’u Rwanda (RDF)bashyikirijwe abarangije imyuga muri aka karere, inkunga nguzanyo y’ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 99. Byashyikirijwe abagera kuri 206 barimo urubyiruko 115 n’abagore 91.

Umuyobozi mukuru wa BDF Bulindi Innocent avuga ko bahisemo gutanga iyi nkunga-nguzanyo kuri ibi byiciro by’abagore n’urubyiruko ngo bashobore kwiteza imbere. Akomeza avuga ko abahawe iyi nguzanyo bagiye berekana ko n’abandi bayihabwa bakiteza imbere, kuko bayishoye mu mishinga yunguka. Muri iki gihe cy’imyaka 3 iki kigega kimaze guha inguzanyo abantu basaga 4500 barangije imyuga bari mu byiciro biterwa inkunga na BDF.

Col Ruzibiza James wari uhagarariye ingabo z’u Rwanda muri iki gikorwa, avuga ko bahora bashakira ubuzima bwiza Abanyarwanda, babasuzuma indwara bakanabavura ku buntu mu rwego rwo gushyugikira iterambere ry’abaturage, ashishikariza abahawe iyi nguzanyo kuyikoresha neza, bakiteza imbere, imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati “Birababaje aho umuntu yumva yakorerwa buri kintu cyose…..ibi bikoresho bibabere umusemburo w’iterambere, nruzahore utegereza ngo barampa ibindi, mukure amaboko mu mufuka dukore.”

Komiseri muri CNF Mukakigeri Daphy ashishikariza uru rubyiruko n’abagore kuzakoresha neza iyi nguzanyo, ndetse bagakora n’ubukangurambaga ku bataritabira amashuri y’imyuga, kuko ngo nibamara kuyitabira bazakora imishinga nayo igaterwa inkunga.

Uwase Honorine wahawe iyi nguzango mbere ngo yayishoye mu budozi bugezweho, avuga ko afite abakozi batatu ahemba abikesha iyo nguzanyo, hari uhembwa ibihumbi 80 ku kwezi, uwa 60 n’uwa 50. Yabashije kandi kugura inka 2 ndetse n’ihene.

Manizabayo Jean d’Amour wahawe inguzanyo y’ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda hafi ibihumbi 500 avuga ko yateguye umushinga wo gukora amashanyarazi, yize neza ku buryo mu gihe gito uzamubyarira inyungu.

Mwiseneza Maurice uhagarariye BDF mu karere ka Gakenke avuga ko abahabwa iyi nkunga-nguzanyo bishyura icya kabiri cyayo. Batangira kwishyura nyuma y’amezi 3, ku nyungu ya 15%. Uyihabwa ni uwayatse wanerekanye umushinga we, ku rubyiruko rukishingirwa n’ababyeyi barwo, abagore bakishingirwa n’abagabo babo bahahabwa iyo nguzanyo.

Abahawe iyi nguzanyo bize ibijyanye n’ubwubatsi, gukora amashanyarazi, kogosha, guteka n’ibindi.

Ntakirutimana Deus