Abafite ababo biciwe mu bitaro bya Ruhengeri barasaba ikimenyetso kibafasha kubibuka

Abafite ababo biciwe mu bitaro bikuru bya Ruhengeri muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barasaba ko hashyirwa ikimenyetso kibafasha kwibuka ababo.

Icyo kimenyetso bifuza ni urwibutso(urukuta rwanditseho amazina y’ababo, monument) yashyirwa muri ibi bitaro.

Ibi byasabwe na Ngabonziza Louis wavuze mu izina ry’abafite ababo biciwe muri ibi bitaro, ubwo babibukaga ku wa Gatanu tariki ya 18 Gicurasi 2018.

Agira ati ” Turifuza ko hashyirwaho urwibutso ruriho amazina y’abacu, tukajya tuza kuhabibukira.”

Byasabwe kandi na Abijuru, visi perezida wa Ibuka mu karere ka Musanze. Agira ati ” Ubuyobozi bubitekerejeho bashyiraho urwibutso(monument), iriho amazina y’abiciwe muri ibi bitaro, byadufasha mu kwibuka abacu, twashyiraho ndetse n’amafoto yabo murabona ko ari make.”

Umuyobozi w’Ibitaro bikuru bya Ruhengeri, Dr Utumatwishima Abdallah avuga ko uru rwibutso ruzubakwa, ndetse bakaruheraho mu gihe bazaba batangiye kuvugurura ibi bitaro.

Ati ” Tuzi ko ari ngombwa rwose, turasaba ko abazi amazina n’amafoto y’abiciwe hano n’abo mu bigo nderabuzima bishamikiye kuri ibi bitabo bayatuzanira.”

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze Uwamariya Marie Claire, avuga ko uru rwibutso ruzubakwa kuko rugaragara ku gishushanyo mbonera gishya cy’ibi bitaro, bizatangira kuvugururwa mu ngengo y’imari y’umwaka 2018-2019.

Kugeza ubu ntihazwi umubare nyawo w’abantu biciwe muri ibi bitaro, uretse 9 bagaragara ku mafoto. Gusa muri ibi bitaro hari abazaga kuhivuza bakomerekeye mu bitero byabagabwaho mu gihe cya jenoside. Hari abanze kuvurwa n’abaganga bagapfa, abishwe b’abasirikare babaga bahivuriza n’abishwe n’interahamwe.

Ntakirutimana Deus