Imyanzuro yafatiwe mu nama y’Umushyikirano

Imyanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16 yabaye mu Kuboza 13-14, 2018.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo
mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 140, kuva ku
itariki ya 13 kugeza ku ya 14 Ukuboza, 2018, i Kigali muri Convention Centre hateraniye Inama y’Igihugu y’Umushikirano ya 16.

Iyi Nama yatangijwe n’Ijambo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
ageza ku Banyarwanda buri mwaka abagaragariza uko Igihugu gihagaze (State of the Nation).

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yibukije ko Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ari umwe mu myihariko y’u Rwanda, uhuza Abanyarwanda kugira ngo barebere hamwe uko Igihugu gihagaze
ndetse banafate ingamba zo kurushaho kugiteza imbere.

Yagaragaje ko muri rusange inzego zose zigize ubuzima bw’Igihugu cy’u Rwanda zihagaze neza kandi ko gikomeje guharanira kubana neza n’amahanga. Yibukije kandi ko Abanyarwanda tuzakomeza kubumbatira ubumwe bwacu, gutekereza mu buryo bwagutse ndetse no kunoza ibyo dukora, aho bitagenze neza tukabibazwa (Accountability).

Nyuma yo kugezwaho raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro
yafatiwe mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15 yatanzwe na
Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe, hatanzwe ibiganiro bikurikira:
a) Iterambere ry’Igihugu ryubakiye ku muturage;
b) Kuzirikana amateka ya Jenoside, tubumbatira indangagaciro zacu;
c) Uruhare rwo kuzigama mu iterambere ry’Igihugu.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Kuvugurura imitangire n’imicungire y’inguzanyo zihabwa
abatishoboye zinyuzwa mu Murenge-SACCO kugira ngo zibafashe
kwivana mu bukene vuba no kwigira.
2. Kunoza imikorere y’Umurenge-SACCO muri rusange kugira ngo
irusheho kugera ku ntego yashyiriweho no gufata ingamba zo kwishyuza vuba abayambuye.
3. Gukomeza kunoza ingamba zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no kongera kureba uburyo abari mu cyiciro cya 2 cy’Ubudehe bakongera kwemererwa gukora imirimo ihemberwa itangwa muri gahunda ya VUP.
4. Kongera ubuhunikiro bw’ibiribwa n’urutonde rw’ibyo Igihugu
gishobora guhunika mu rwego rwo kwihaza, kandi hakanozwa
imikorere y’isoko ry’ibicuruzwa by’ibanze (Commodity exchange).

5. Guhuza igenamigambi n’ishyirwa mu bikorwa mu nzego zose
bireba hagamijwe kwihutisha gukemura ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira ry’abana.
6. Gufata ingamba zo gukuraho imbogamizi zikibangamira ireme
ry’uburezi mu byiciro byose, uhereye ku mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru.
7. Gukomeza gushishikariza Abanyarwanda gukunda no kukoresha ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), kongera ubwiza n’ubwinshi bwabyo no gufata ingamba zituma ibiciro byabyo bibasha guhangana n’ibituruka hanze.
8. Kurushaho kwigisha urubyiruko amateka ya Jenoside no kongera imbaraga mu kurutoza kurangwa n’indangagaciro z’umuco
nyarwanda (abanyeshuri, urubyiruko rwo muri diaspora…).
9. Gukomeza kubungabunga inzibutso n’ibimenyetso bya Jenoside no gukemura ibibazo abacitse ku icumu rya Jenoside
bagihura nabyo birimo ihungabana.
10. Kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Igihugu yo kwizigamira y’igihe kirekire/Ejo Heza no gukangurira Abanyarwanda
b’ingeri zose kuyitabira.

Ntakirutimana Deus

 

1 thought on “Imyanzuro yafatiwe mu nama y’Umushyikirano

Comments are closed.