Abahawe inkunga ya miliyoni 26 basabwe kutayifata nk’inka bitirira gitifu

Abagore bo mu mirenge ya Shyara na Ntarama yo mu karere ka Bugesera bahawe ubumenyi bwo kuboha imitako, kudoda imyenda no kunoza ubuhinzi bahawe ibikoresho bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 26 basabwe kuzabirinda bakabibyaza umusaruro uzagirira n’abandi akamaro.

Ibi bikoresho babihawe kuwa Mbere tariki ya 17 Ukuboza 2018 n’Umuryango mpuzamahanga wita ku iterambere ry’abagore Women for Women ku bufatanye n’akarere ka Bugesera.

bimwe mu bikoresho bahawe birimo imashini zigezweho mu bugozi, izifashishwa mu nzu zitunganya abagore, izifashishwa mu kuhira imyaka n’ízindi. zose zagenewe abagore 370 bo muri iyo mirenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Imanishimwe Yvette yasabye kubifata neza bikazabafasha kwiteza imbere ndetse bakaba bafasha n’abandi.

Ati “ Ibikoresho mubonye muramenye ntibizababere nka za nka za gitifu, inka baha abatishoboye usanga iyo zigize ikibazo, hari ababwira gitifu bati ‘ gitifu ngwino utware inka ya we ujye kuyivuza dore yarwaye.’ Ni ibyanyu ntabwo urushinge ruzapfa ngo uhamagare uyu mufatanyabikorwa. Ni mwe mugomba kubicunga neza, mukabibyaza umusaruro mukiteza imbere, mukaba mwaremera n’abandi.”

Umuyobozi w’ Umuryango Women for Women mu Rwanda Uwimana Antoinette avuga ko uteza imbere umugore aba ateje imbere umuryango, akaba ariyo mpamvu bahisemo gufasha aba bagore bagahabwa ubumenyi butandukanye burimo gusobanurirwa amategeko yerekeye umuryango, ubuzima, ubucuruzi ndetse no kwiga imyuga ngo bubafashe kwiteza imbere.

 

 

ND