Loni igiye kugoboka u Rwanda ruri gusatirwa n’icyorezo cya Ebola

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko rigiye kohereza amatsinda mu Rwanda yo kongerera iki gihugu ubushobozi bwo kwitegura kuba cyashobora guhangana na Ebola.

Ni nyuma y’uko iri shami ritangaza ko indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo iri kwadukira amajyepfo y’iki gihugu mu turere dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’amakimbirane, ahaturanye n’u Rwanda, niyo mpamvu ishaka ko u Rwanda rwitegura kurushaho nk’uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Leta y’u Rwanda imaze iminsi ihugura abaganga n’ibindi byiciro bitandukanye uburyo batabara abantu haramutse hari abagaragaye ko bibasiwe n’iki cyorezo. Abanyamakuru na bo bahuguwe ibijyanye no gutara izi nkuru ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima, Croix Rouge y’u Rwanda n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press.

Abakora mu bikorwa by'ubuzima i Butembo muri Kongo bajyana mu bitaro umurwayi wa Ebola

Abakora mu bikorwa by’ubuzima i Butembo muri Congo bajyana mu bitaro umurwayi wa EbolaOMS yatangaje ko benshi mu barwayi ba Ebola babonetse uyu mwaka ari ab’ahitwa Katwa, mu majyepfo y’ahazwi nk’indiri yayo mu mujyi wa Beni uri mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Ndetse hari n’abatangajwe ko babwaye iyi ndwara mu gace k’ibikorwa by’ubuzima ka Kayina, aho imirwano yatumye bikomerera abakora mu bikorwa by’ubuzima kuba bagenzura abashobora kwandura Ebola.

Akarere ka Kayina kari ku muhanda munini werekeza mu mujyi wa Goma uri ku mupaka wa Congo n’u Rwanda.

Abantu bagera hafi kuri 450 ni bo bamaze guhitanwa n’iyi ndwara ya Ebola muri Congo kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize wa 2018.

Ni ku nshuro ya 10 Ebola yadutse muri Congo, kuva yakwaduka muri iki gihugu bwa mbere mu mwaka wa 1976.

U Rwanda rwakunze kugaragaza ko rwiteguye, niyo mpamvu abantu bagana u Rwanda, haba ku mipaka y’abarugana n’amaguru cyangwa imodoka ndetse n’abarugana bari mu ndege, ku kibuga cy’indege babanza gupimwa ko nta muriro mwinshi bafite, kimwe mu bimenyetso bikomeye bya Ebola.

Ntakirutimana Deus