Menya impamvu ubyibushye cyangwa unanutse n’uko wabyitwaramo

Abahanga mu bumenyi bwa siyansi bavuga ko bavumbuye ibanga rituma abantu bamwe bakomeza kuba bananutse cyangwa b’urubavu ruto (bimenyerewe nko kuba kuri “taille”), mu gihe abandi bo babyibuha biboroheye.

Ubushakashatsi bwabo butahura ibice bishya bijyanye n’imiterere abantu bo mu muryango umwe bahuriraho – by’umurage, bituma bakomeza kuba ari abantu bananutse.

Itsinda ry’abakoze ubu bushakashatsi baturutse mu bihugu byo ku isi bitandukanye.

Bavuga ko ibi bishyigikira igitekerezo cyuko, ku bantu bamwe, kugira urubavu ruto biterwa ahanini no kuba baragize “amahirwe” yo kugira ingirabuzima-fatizo (genes) bakuye ku bo bakomokaho, kurusha kuba byaterwa n’indyo iboneye yabo cyangwa se imibereho yabo nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC.

Ubushakashatsi bwabo bwasohotse mu kinyamakuru PLOS Genetics cy’ubushakashatsi ku masano.

Mu myaka ibarirwa mu macumi ishize ya vuba, abashakashatsi bavumbuye impinduka mu ngirabuzima-fatizo zibarirwa mu magana zituma umuntu ashobora kugira umubyibuho ukabije – ariko hagiye hitabwa gacye cyane ku ngirabuzima-fatizo zituma umuntu agira urubavu ruto.

Aba bahanga mu bya siyansi bakoreye ubu bushakashatsi ku bantu 1600 bananutse (ariko bitavuze ko hari ikibazo bafite cy’ubuzima) bo mu Bwongereza, abantu 2000 babyibushye bikabije ndetse n’abandi 10400 b’ibiro bisanzwe.

Aba bashakashatsi basanze kandi ko abantu bafite umubyibuho ukabije biba bishoboka cyane ko baba bafite ingirabuzima-fatizo zifite aho zihuriye no kugira umubyibuho ukabije.

Hagati aho, ubu bushakashatsi bwasanze abantu b’urubavu ruto baba bafite ingirabuzima-fatizo nke zijyanye n’umubyibuho ukabije, ndetse bakanagira impinduka mu duce tw’ingirabuzima-fatizo duherutse kugaragazwa ko hari aho duhuriye no kuba umuntu ananutse ariko bitavuze ko hari ikibazo cy’ubuzima afite.

‘Kwihutira gucira abandi urubanza’

Profeseri Sadaf Farooqi wigisha kuri Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza akaba ari na we wayoboye itsinda ry’aba bashakashatsi, yasabye abantu kujya birinda kwihutira gucira abandi urubanza bijyanye n’ingano y’ibiro byabo.

Yagize ati: “Ubu bushakashatsi bugaragaza ku nshuro ya mbere ko abantu bananutse ariko nta bundi burwayi biturutseho muri rusange baba bananutse kubera ko bafite umutwaro muto w’ingirabuzima-fatizo zongera ko umuntu ashobora kugira umubyibuho ukabije”.

“Bikaba ntaho bihuriye nuko bitwara neza kurusha abandi nkuko bamwe baba bashaka kubyumvikanisha”.

“Biroroshye guhutiraho mu gucira abandi urubanza no kubanenga kubera ibiro byayo, ariko siyansi igaragaza ko ibintu ari urusobe kurushaho. Dufite ubushobozi bucye bwo kugira icyo duhindura ku biro byacu kurusha uko dushobora kuba tubitekereza”.

Aba bashakashatsi bavuga ko ubu icyo baiye gukurikizaho ari ukugaragaza neza nyirizina izo ngirabuzima-fatizo zituma abantu bananuka ariko bitavuze ko hari uburwayi runaka bafite.

Avuga kuri ubu bushakashatsi, Profeseri Tom Sanders wigisha iby’indyo n’imirire kuri Kaminuza ya King’s College London nayo yo mu Bwongereza, yavuze ko ubu ari “ubushakashatsi bw’ingenzi kandi bwakozwe neza”.

Ariko yongeyeho ati: “Benshi mu bafite umubyibuho ukabije bawugira bamaze gukura kandi bifite aho bihurira n’aho tuba hatuma byoroha kugira umubyibuho ukabije – kwicara cyane no kudakora siporo no kurya ibiryo byinshi bitera imbaraga”.

Impuguke mu by’ubuzima zivuga ko uko waba uteye kose cyangwa uko ingirabuzima-fatizo zawe zaba zimeze kose, inama bakomeza kujya ku kugira ubuzima buzira umuze ari ugukora imyitozo ngororangingo iri mu rugero ikabangikanywa n’indyo yuzuye.

Ntakirutimana Deus