Papa Francis yagize Musenyeri Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali

Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatorika ku Isi, yatoreye Musenyeri Antoine Kambanda wayoboraga Diyoseze ya Kibungo, kuba Arikiyepisikopi wa Kigali.

Asimbuye kuri uyu mwanya, Musenyeri Thaddee Ntihinyurwa wawusezeyeho kubera ko yujuje imyaka 75 y’amavuko igenwa n’igitabo cy’amategeko agenga kiliziya.

Itangazo ryaturutse i Vatikani kwa Papa rigaragaza ko Papa Francis yemeye ubusabe bwa Musenyeri Ntihinyurwa bwo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Ahita aha izi nshingano Musenyeri Kambanda. Itangazo riri mu ibaruwa nomero 01858-IT.01.

Musenyeri Kambanda ni umwe mu basenyeri bavuga neza indimi cyane icyongereza. Ni umwe kandi mu bapadiri bahawe isakaramentu ry’ubusaseredoti na Papa Jean Paul II (Yohani Pawulo wa Kabiri) i Mbare ya Shyogwe mu Karere ka Muhanga tariki ya 8 Nzeri 1990. Icyo gihe uyu mupapa yari yasuye u Rwanda.

Uyu musenyeri ugaragaza itoto bituma bamwe bavuga ko akiri muto mu myaka, akundwa n’ibyiciro bitandukanye by’abantu, barimo urubyiruko yaririmbanaga narwo muri za kolari zitandukanye z’icyongereza, abakuze akunze kuganiriza mu mvugo z’ubuhanga zumvikana, abo yakunze kuyobora mu ngendo nyobokamana i Namugongo muri Uganda n’abandi.

Ubuzima bwa Musenyeri Antoine Kabanda

Musenyeri Antoine Kabanda yavukiye muri Paruwasi ya Nyamata mu karere ka Bugesera kuwa 10 Ugushyingo 1958. Afite impamyabushobozi y’ikirenga (Dogitora) muri Tewolojiya morale, yayigiye i Roma ku ishuri rya Academia Alphonsiana kuva mu 1993 kugera mu 1999.

Amashuri yisumbuye yayize muri Kenya na Uganda: Icyiciro cya mbere yacyize mu Iseminari Nto ya Matoro muri Uganda, icya kabiri acyiga mu Iseminari Nto ya Kiseriana i Nairobi muri Kenya.

Yahawe ubupadiri mu 1990, atangirira ubutumwa mu Iseminari Nto y’i Ndera.
Yabaye umuyobozi w’Iseminari Nkuru ya Kabgayi kuva mu mwaka wa 2005 na 2006, anaba umuyozi w’Iseminari Nkuru ya Nyakibanda kuva mu mwaka wa 2006 kugeza atorewe kuba Musenyeri.

Ntihinyurwa azajya yitwa Musenyeri ucyuye igihe (Bishop Emeritus). Yari amaze imyaka 16 ayobora Arikidiyoseze ya Kigali. Ku mwanya w’ubusenyeri yari abumazeho imyaka 37.

Ateye ikirenge mu cya Musenyeri Habiyambere Alexis wasezeye kuri iyi mirimo amaze imyaka 19 ku bushumba bwa Diyoseze ya Nyundo . Yaje gusimburwa na Musenyeri Mwumvaneza Anaclet mu muhango wabereye mu gitambo cya Misa yo kuwa 21 Gicurasi 2016, ubwo Musenyeri Mwumvaneza yashyikirijwe inkoni, ingofero, impeta na bibiliya by’ubushumba.

U Rwanda rukeneye abasenyeri 3

Papa Francis kandi yitezweho kugena abandi basenyeri 3 bazasimbura Musenyeri Nzakamwita Servilien wa Byumba nawe wagejeje ku myaka 75, Kibungo yayoborwaga na Kambanda na Cyangugu yayoborwaga na Bimenyimana Yohani Damascene witabye Imana.

Musenyeri atorwa ate?

Igitabo cy’amategeko cya Kiliziya hari aho kivuga ko nibura buri myaka itatu, inama y’abepiskopi iba igomba gukora urutonde rw’abapadiri batatu ibona ko bujuje ibisabwa byo kuba abasenyeri.

Urwo rutonde rwoherezwa i Vatican, igihe haba hari umwanya ukeneye umwepisikopi ikarusuzuma, abo bapadiri bakanakorwaho igenzura, Papa ubwe akaba ari we ugena umwepiskopi mushya.

Inkuru bifitanye isano :Pasika ya 2018 niyo ya nyuma Musenyeri Ntihinyurwa azaba yizihije ari Umushumba wa Arikidiyoseze ya Kigali

Ntakirutimana Deus