Abafite gahunda zo guhungabanya umutekano bararota kandi ntawababuza kurota- IGP Munyuza

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza araburira ko abatekereza guhungabanya umutekano bibeshya, ahubwo ko baza bagafatanya n’abandi gukomeza kuwubungabunga.

Mu kiganiro polisi yagiranye n’abanyamakuru ku wa Gatanu tariki ya 16 Ugushyingo 2018, yagarutse ku bagerageje guhungabanya uyu mutekano mu karere ka Nyaruguru hagati muri uyu mwaka abagenera ubutumwa.

IGP Munyuza ati ” U Rwanda rufite umutekano. Abafite gahunda zo guhungabanya umutekano, twiteguye neza ku buryo batazabigeraho.”

Akomeza avuga ko abagerageje n’abatekereza guhungabanya uwo mutekano babazi.

Ati ” Aho bari turahazi. Icyo batekereza turakizi. Ntawashaka guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu ngo abigereho.”

Yerekana ko usanga igisa n’intambara yabo bayirwanira ku mbuga nkoranyambaga, ku buryo udafite amakuru yekeka ko ibintu byacitse.

Muri rusange ngo abafite ibyo byifuzo usanga ari urusaku gusa, n’ibindi wakwita ko ari inzozi.

Ati ” Umuntu ntiwamubuza kurota no gukabya inzozi (ko icyo yarose cyabaye).”

Aburira abagifite uyu mugambi kuwureka, bakaza gufatanya n’abandi Banyarwanda gukomeza kwiyubakira umutekano ushimishije w’igihugu ngo gikomeze gitere imbere.

Mu mezi yashize abantu bagiye bakora ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere ka Nyaruguru muri Kamena na Nyakanga, aho hari abo bishe abandi bakabakomeretsa. Ibyo babaye mu bitero uwitwa Majoro Sankara yavugaga ko bigabwa n’umutwe bashinze witwa FLN. Ibyo bibazo byaje kurangira ku buryo byabaye amateka.

Iki ni cyo kiganiro cya mbere, IGP Munyuza agiranye n’itangazamakuru kuva yahabwa inshingano nshya mu Kwakira uyu mwaka.

Ntakirutimana Deus.