Iminota ibiri yatumye Umugereki arokoka impanuka ya Ethiopian Airlines

Umugereki witwa Antonis Mavropoulos, yagombaga kuba umuntu w’150 wari kugwa mu mpanuka y’indege Ethiopian Airlines yabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2019, arokorwa no gukererwa iminota ibiri.

Ibi byatumye indege imusiga, kuko yageze ku muryango umuganisha kuri iyo ndege agasanga urafunze. Yahise atangira kwisararanga, yitabaza inzego zitandukanye ku kibuga zirumo polisi, ngo agaragaze icyo yitaga akarengane, gatumye atitabira inama ngarukamwaka ya Loni yiga ku bidukikije.

Uyu mugabo yarenzwe n’ibyishimo bivanze n’agahinda byatumye ashyira iyi nkuru dukesha The Nation kuri facebook.

Ati ” Nari nababaye cyane kubera ko nta muntu washakaga kumfasha ku kibuga ngo ngere ku muryango unganisha ku ndege. Ni munsi wanjye w’amahirwe.”

Mavropoulos, usanzwe ari perezida w’umuryango urengera ibidukikije (International Solid Waste Association) yatunguwe n’amagambk yabwiwe n’umupolisi yabonaga nk’agasuzuguro.

Ati ” Banjyana ku biro bya polisi ku kibuga. Umupolisi ansaba gusenga Imana aho kwivumbura.

Amubaza impamvu yasenga ko asibye inama mpuzamahanga yari yitabiriye.

Umupolisi amubwira ko yagombaga kuba umugenzi wuzuza umubare w’abagenzi 150 baguye mu mpanuka ya ya ndege.

Acyumva ayo makuru yahise agwa mu kantu. Bamubwiye ko batari kumureka ngo agende batagenzuye umwirondoro we.

Iyi ndege yari irimo abantu bakomoka mu bihugu 33 baguyemo n’undo wari ugiye muri iyo nama ya Loni yabereye muri Kenya. Uwo ni umunyarwanda Musoni Jackson.

Indege y’iyi sosiyete yakoze impanuka iri mu bwoko bumwe n’iyindi yakoreye impanuk i Jakarta igahitana abantu 189.

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Iminota ibiri yatumye Umugereki arokoka impanuka ya Ethiopian Airlines

  1. Murakoze muri iyi nkuru. Mpise njya muri Facebook ye. Nari nzi ko nzangaho amagambo ashima Imana. Ariko siko biri. Hariho ticket ye, ubundi ashima inshuti ze. Ndumiwe. Ndetse yaje kujya Nairobi. Ariko nahita mbaza aho urusengero ruri ngashima Imana ubundi ngasubira iwacu. Abantu biruka Ku by’isi bagakabya. Ubwo koko yabashije gukora inama azi ko ari we wenyine urokotse urupfu mu Bantu 157. Uwo mutima si uwa kimuntu.

Comments are closed.