Amakuru Algerie: Inkundura isa n’iyeguje ibihangange igamburuje Bouteflika atangaza ko atakiyamamaje March 11, 2019 nddddddddddddd Perezida wa Algeria Abdelaziz Bouteflika atangaje ko ataziyamamariza mandw ya 5, ni nyuma y’ibikorwa byo kwigaragambya bimaze iminsi bibera muri iki gihugu by’abadashaka ko yongera kwiyamamaza.Ni inkundura ishushe nk’iyigeze kubera mu bihugu by’abarabu (yiswe ; umuhindo mu Barabu, printemps Arabe) yavanyeho abayoboraga ibihugu birimo Misiri, Tunisie n’ibindi. Byose byakomotse ku baturage bigaragambyaga, bavuga ko badashaka ubutegetsi bwo muri ibyo bihugu, bataka ko bwabakenesheje kandi bubatwaza igitugu. Abigaragambya Inyandiko igenewe itangazamakuru yatangajwe n’ibiro bye ivuga ko atazongera kwiyamamaza. Uyu musaza w’imyaka 82 y’amavuko yari amaze kuyobora iki gihugu nk’uko ikinyamakuru Middle East Eye cyabitangaje. Ikindi cyabaye ni uko igihe amatora yari kuzabera nacyo yagihinduye. Akaba yari ateganyijwe kuya 18 Mata 2019. Yabikoze mu rwego rwo gukomera ku mutekano w’abaturage. Ku cyumweru abacamanza 1000 batangaje ko batifuza Bouteflika ku butegetsi. Ibyo ngo bari kubigaragaza batitabira amatora. Abigaragambya bari bakomeje ibikorwa byabo basaba ko atakongera kwiyamamaza. Hari ndetse bamwe muri bo bashatse kumusanga mu bitaro aho arwariye mu Busuwisi ariko batabwa muri yombi. Bouteflika yari ayoboye iki gihugu mu gihe cy’imyaka isaga 20. Ntakirutimana Deus Continue Reading Previous Dr Sezibera yahakanye iby’ifungwa ry’abajenerali batatuNext Iminota ibiri yatumye Umugereki arokoka impanuka ya Ethiopian Airlines Izindi nkuru zakunzwe Amakuru ENGLISH Empowering Communities: GCS Milestone in Kamonyi District Unleashes Waves of Transformation December 8, 2023 Amakuru ENGLISH Rwandan Civil Society’s Resilience in the Battle Against HIV: Triumphs, Testimonials, and Future Challenges December 5, 2023 Amakuru ENGLISH Kamonyi: GCS Empowers Locals with Vital Skills to Tackle Life-Impacting Climate Change November 27, 2023 1 thought on “Algerie: Inkundura isa n’iyeguje ibihangange igamburuje Bouteflika atangaza ko atakiyamamaje” Iriya ntebe umenya iryoha, uyu mukambwe utabasha no guhagarara, arashakira iki kuguma Ku butegetsi? Museveni nawe, abagande bakwiye kumwamagana kuko ashaje nabi yiyenza. Comments are closed.
Iriya ntebe umenya iryoha, uyu mukambwe utabasha no guhagarara, arashakira iki kuguma Ku butegetsi? Museveni nawe, abagande bakwiye kumwamagana kuko ashaje nabi yiyenza.
Iriya ntebe umenya iryoha, uyu mukambwe utabasha no guhagarara, arashakira iki kuguma Ku butegetsi? Museveni nawe, abagande bakwiye kumwamagana kuko ashaje nabi yiyenza.