Dr Sezibera yahakanye iby’ifungwa ry’abajenerali batatu

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Richard Sezibera yahakanye amakuru amaze iminsi acaracara ku mbuga nkoranyambaga ko hari abajenerali batatu batawe muri yombi.

Ibinyamakuru birimo ibishinjwa kutavuga neza u Rwanda, birimo icyandikwamo na David Himbara bimaze iminsi bivuga ko Jenerali Emmanuel Ruvusha, Joseph Nzabamwita na Fred Ibingira batawe muri yombi.

Aya makuru yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ndetse bamwe babihuza n’ibimaze iminsi bivugwa by’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, yavugaga ko gufunga uyu mupaka ari ukugirango hakumirwe ibijyanye no gusohokana ingabo.

Dr Sezibera avuga ko ari ibihuha, ikibigaragaza ni uko ejo hashize yagiranye inama  na Gen Nzabamwita. Akibaza impamvu abakoresha izo mbuga nkoranyambaga bifuza ko abo basirikare bafungwa.

Sezibera kandi yahakanye amakuru y’abavuga ko hari abasirikare benshi v’u Rwanda  bajyanywe ku mipaka y’u Rwanda na Uganda.

Ntakirutimana Deus