Ntabwo Rweru ari irimbi ry’u Rwanda-Dr Sezibera

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Sezibera Richard aravuga ko abafata imirambo iboneka mu kiyaga cya Rweru bakayita iy’u Rwanda atari ukuri.

Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Kabiri tariki 5 Werurwe 2019.

Minisitiri Sezibera ahakana aya makuru, agira ati “Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda nta n’ubwo bizabaho. Amazi y’u Rwanda atunga abanyarwanda ntabwo ari amarimbi.

Sezibera avuga ko iki kibazo gikunze kugaruka kenshi mu bimubazwa, nyamara ngo amarimbi y’u Rwanda azwi.

Ni mu gihe muri iki kiyaga hakunze kuboneka imirambo iri mu mifuka, bamwe bakavuga ko ituruka mu Rwanda, ibyo rwakomeje guhakana. U Burundi nabwo bugahakana iyi mirambo.

Iki kiyaga kiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ntakirutimana Deus