U Bubiligi: Abagize Ibuka bahuriye mu gikorwa cyo kwigira

Abagize ishyirahamwe ry’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994 riba mu Bubiligi ryitwa Ibuka Memoire et Justice A.S.B.L. bahuriye mu gikorwa cyo kwigira.

Bahuye kuwa Gatandatu tariki 23 Gashyantare 2019, i Bruxelles ahanabereye igitaramo kinogeye amaso n’amatwi.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abanyarwanda bo hirya no hino n’inshuti zabo, cyaranzwe n’imbyino n’ubusabane birimo no gusangira amafunguro y’ubwoko butandukanye.

Cyateguwe muri gahunda igamije gukusanya inkunga ishyirahamwe ryifashisha mu gutunganya inshingano zaryo harimo kwibuka tariki ya 07/4 ya buri mwaka abazize jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

By’umwihariko iki gitaramo cyatumye na none abagize komite nshya ya Ibuka, Memoire et Justice berekana ko ari abanyamurava bashoboye. Uhereye ku miyobozi wayo Ryamukuru Felicite, Priscille, Magorane, Kabanda n’abandi wasangaga buri wese ashishikariye ko gahunda zigenda neza uko ibintu byateganijwe.

Umushyitsi mukuru yari Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Rugira Amandin.

Igitaramo cyashojwe no kwidagadura kwatangijwe n’inkwakuzi Carine Karambizi afatanije na Nadia Kabarira n’abandi.

N. D