Gatsibo: Barikanga ko ibyobo bitasibwe bishobora kubahekura

Ibyobo bibarirwa muri 70 birimo ibifite hagati ya metero 15 na 20 biri hafi y’ingo zirimo n’abana mu Kagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura ho mu karere ka Gatsibo, ababyeyi baangayikishijwe nabyo ko bishobora kubahekura.

Barasaba ko ibyo byobo byakuwemo gasegereti byasibwa mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abana babo bafitiye inpungenge ko bagwamo, bagapfa cyangwa bakagira ubundi bumuga. Imirima myinshi iri mu gasanteri bahimbye Kigali; kubera amafaranga menshi abahaganaga bavanye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Mbere ngo hakunze kurangwa ubucukuzi budakurikije amategeko bwakorwaga n’abaturage bacaga mu rihumye ubuyobozi mu myaka hafi itatu ishize, ariko ubu bukorwa na Koperative Muhura Mining itangiye ubu bucukuzi mu mezi atatu ashize.

Hagati y’izi nzu hari imirima imwe ihingwa n’itagihingwa yuzuyemo ibisimu (ibyobo) byacukuwemo aya mabuye y’agaciro ariko ntibisubiranywe. Abahatuye bavuga ko bigeze muri 70.

Ibyobo bigose inzu z’abaturage

Abacukuzi bakorera Muhura Mining company bavuga ko bifite ubujyakuzimu buri hagati ya metero 15 na 20. Ikindi ni uko byacukuwe n’abatari abanyamwuga, kuki ababizi bo hari uburyo bagenda babicukura basa n’abatambika gato, ariko aho biri hacukuwe nk’ucukura ubwiherero.

Uwitwa Shampiyona Vital,  umwe mu bafite umurima wacukuwemo ayo mabuye, avuga ko yahawe amafaranga n’abacukuraga mu buryo butemewe, bagasiga badasibye ibyobo, we akabasha gusiba bibiri mu bisaga 10 byari mu murima we.

Shampiyona afite impungenge ko abana bacaracara mu murima we bazagwamo akabibazwa. Si abana gusa afitiye impungenge, kuko ngo n’umuntu mukuru aguyemo yabibazwa.

Ati” Yaba umwana w’umuturanyi aguyeno akagira icyo aba, bamfunga, kabone n’iyo yaba umuntu mukuru. Kandi njye byananiye kubyisibira.”

Ibi byobo usanga bifite hagati ya metero 15 na 20

Uwitwa Nyiramaperu Josephine na we utuye hafi aho avuga ko bahora bafite impungenge z’ibyo bisimu.

Ati “Urabona bigose inzu yanjye, hari n’ibyaciye munsi yayo. Duhorana umutima uhagaze w’uko abana babigwamo. Urabona kandi biri hafi y’inzira hari uwahaca atahazi akagwamo, hari n’aho ubona ko bisa n’ibyihishe.”

Abana bo muri ako gace bavuga ko badakinisha kugana ahari ibyo bisimu kuko batinya kuba bagwamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Gasana Richard avuga ko gucukura ibyo byobo ntibisibwe, ari ukwikoreza umutwaro leta.

Akomeza avuga ko mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo hari igihe bigeze gukora umuganda muri aka gace, basiba bimwe muri byo.

Ibyasigaye avuga ko bizasibwa na koperative zizahabwa uburenganzira bwo gucukura ayo mabuye mu buryo bukurikije amategeko. Kugeza ubu ngo hari koperative 6 ziri gusaba ubwo burenganzira bwo gucukura mu mirenge itandukanye y’aka karere.

Ku bashobora gutekereza guteza ibyo bibazo bacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bufatanyije n’inzego z’umutekano, babakumira.

Ntakirutimana Deus