Kiriziya Gatorika mu Rwanda iri mu kababaro ka padiri watabarutse
Padiri Vénuste Sibomana wakoreraga ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Magi muri Diyoseze ya Butare yitabye Imana.
Ibi biragaragara mu itangazo ryatanzwe na Padiri Jean Pierre Ntabwoba ukorera ubutumwa bwe muri paruwasi Butamwa muri Arikidiyoseze ya Kigali.
Uyu mupadiri wari mu muryango w’Abarogasiyonisiti ( PERES ROGATIONNISTES) yitabye Imana avuye muri siporo ejo ku wa Mbere.
Yayigiyemo ahagana saa kumi n’imwe. Yirukaga bisanze(Jogging). Akiyivamo ageze kuri paruwasi yumva ntameze neza bitwe n’ibibazo by’umutima, agwa hasi.
Bahise bamwihutana ku kigo nderabuzima cya Magi ashiramo umwuka ahagana saa Kumi n’imwe n’iminota 35.
Padiri Sibomana yavukiye i Shyanda muri Butare tariki 4 Werurwe 1962. Yinjiye mu ba Rogasiyonisiti tariki ya 1 Mutarama 1985 i Mugombwa.
Yakomeje mu bimenyereza kwinjira muri uyu muryango i Mugombwa muri Nzeri 1987. Yakomereje i Roma mu 1995, ahabwa isakaramentu ry’ubusaseredoti tariki 23 Ugushyingo 1997 i Gakoma.
Yakoze imirimo itandukanye muri uyu muryango i Nyanza, mbere yo kujya muri Cameroun. Ubu yari igisonga muri paruwasi yaragijwe Mutagatifu Hannibal Maria Di Francia ya Magi ( muri diyoseze Butare.
Ntakirutimana Deus