Ucuruza ibiyobyabwenge wa mbere ni umukuru w’umudugudu…ndabakarabye

 

Ni imvugo y’umuturage wo mu murenge wa Rwerere mu karere ka Burera yavugiye imbere ya Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, umuyobozi wa polisi muri iyi ntara n’abaturage bitabiriye igikorwa cyo gusenya ibiyobyabwenge mu murenge wa Cyanika.

Ibyasenywe bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 15. Byabereye mu mirenge ya Cyanika na Rusekabuye  kuwa Gatatu tariki 20 Werurwe 2019.

Misake Jean Pierre watanze ubu buhamya ashyira mu majwi ba mudugudu avuga ko bahishira abafitanye isano n’ibyo biyobyabwenge.

Avuga ko  nta kuntu umucuruzi n’umuranguzi w’ibiyobyabwenge yabikora umwaka abikorera mu mudugudu umuyobozi wabyo akamara umwaka atabizi.

Misake Jean Pierre yemeza ko yacuruje ibiyobyabwenge mu gihe kinini abirangura muri Uganda, atizwa umurindi n’umuyobozi w’umudugudu atuyemo. Uyu mugabo yaje gufatwa ahanishwa igifungo cy’umwaka, akirangije yiyegurira ubucuruzi bw’amata.

Ku bijyanye n’abayobozi bahishira abacuruza n’abarangura ibyo biyobyabwenge agira ati “ucuruza ibiyobyabwenge wa mbere ni umukuru w’umudugudu. Njyewe ni we wambwiraga ngo baje(ababifata). Bambabarire sinzongera kubicuruza, bazantange ndabakarabye.”

Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru ACP Ntaganira Jean  Baptiste asaba buri wese gutanga amakuru ku gihe mu gihe babonye ashobora guhungabanya umutekano arimo n’ibiyobyabwenge.

Yibutsa ko buri wese uhishira ukora ibikorwa byo kunywa, gucuruza no kugemura(kurangura) ibiyobyabwenge aba ari umufatanyacyaha uhanwa nk’uwagikoze.

ACP Ntaganira avuga ko kwishora mu biyobyabwenge bihombya ubikora, umuryango we ndetse n’igihugu mu buryo bw’amafaranga aba yabishowemo.

Agaragaza izindi ngaruka zirimo guhohotera abagore n’abakobwa, gusambanya abana ndetse n’amakimbirane mu muryango aterwa n’ababyishoramo.

Guverineri w’iyi ntara Gatabazi Jean Marie Vianney asezeranya abacyishora muri ibi biyobyabwenge ko ntaho bazabonera ubuhumekero kuko bazabirwanya kugeza bicitse burundu muri iyi ntara.

Ibyashenywe birimo urumogi, kanyanga, inzoga z’inkorano, iziri mu mashashi n’uducupa twa pulasitiki bituruka muri Uganda n’ibindi. Ibi byose biri mu cyiciro cya kabiri. Ufatwa abigiramo uruhare ahanishwa ibihano bikomeye.

Ntakirutimana Deus