Polisi yavuze ku iraswa ry’abajura rimaze iminsi ryumvikana muri Kigali

Polisi y’u Rwanda irasaba abanyamakuru n’abanyarwanda muri rusange kuburira abajura bakareka kwiba kuko ari igikorwa gihanwa n’amategeko.

Muri iyi minsi harumvikana abaraswa bavugwaho ubujura mu mujyi wa Kigali cyane mu gace ka Gisozi. Ubu abagera kuri 5 bamaze kuraswa barapfa.

Mu biganiro bihuza polisi n’abanyamakuru kuwa Gatanu tariki 22 Werurwe 2019,Polisi y’u Rwanda ibajijwe niba hariho politiki yo kurasa abajura cyangwa bapfa kuko biba byahuriranye n’uko bibye, isobanura uko bimeze.

Umuyobozi mukuru wungirije wa polisi ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye avuga ko iraswa ryabo atari impurirane (coinsidence), hari igihe baba banyuranyije n’imyitwarire igomba kubaranga.

Atanga urugero rw’aho polisi yagiye gufata abengaga inzoga z’inkorano basohoka bafite imihoro.

Namuhoranye ati ” Ni nde ukwiye kwiruka muri abo babiri( uwengaga izo nzoga cyangwa abapolisi)?

Akomeza asaba kuburira abajura, ati ” Mudufashe kubwira abajura kubureka.”

Akomeza asobanura ko hari uko inzego zibishinzwe zitwara mu guhangana n’abakora ibyaha. Uraswa ngo ni uko hari inzira aba agejejemo uwamufashe.

Atanga ingero ko hari inzira bicamo, ukekwa agasabwa guhagarara, kwambikwa amapingu n’ibindi. Ngo hari ubwo hagera ubwo izo nzego zirasa hejuru.

Ati ” ….Hakorwa igituma ajya ku murongo igihe afashwe…yaba cyane ni ukumufata cyane. Yakongera akambikwa amapingu, hari igihe arwana nayo….. agakomeza akaba  cyane….”

Minisitiri w’ubutabera unashinzwe urwego rwa polisi y’u Rwanda avuga ko  “nta muntu uzaturusha ubushobozi mu kurwanya ibyaha.” Cyane ko n’ugihishiriye aba akoze icyaha.

Akomeza avuga ko abanyarwanda baharanira ibyiza kuko batarwanyije icyaha byakwirukana ibindi byiza abanyarwanda baharanira.

Mu mujyi wa Kigali hamaze kurasirwa abajura 5 muri uku kwezi, uwa 6 yarasiwe i Kirehe. Uko basashwe bose barapfuye. Bamwe muri bo bivugwa ko bacukuraga inzu, abibye ibyuma by’amahirwe (ibiryabarezi) n’ibindi. Abenshi mu barashwe bibaga ku Gisozi.

Ntakirutimana Deus