Kicukiro : Umuyobozi w’akarere wungirije na Gitifu wa Kanombe beguye

Madamu Mukunde Angélique wari Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite. Ibi byemejwe n’Inama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Kicukiro yateranye ejo hashize nyuma yo gusuzuma no gusesengura ubusabe bwe.
Uretse Mukunde, undi weguye ni Higiro Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe. Na we yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite.
Aba bayobozi bari mu bari baherutse gutabwa muri yombi bakekwaho gukoresha nabi umutungo wa leta nyuma bagafungurwa.
Mukunde yari muri manda ye ya kabiri ku buyobozi bw’aka karere, yari amazemo imyaka 8 ari kuri ubwo buyobozi. Akomoka mu ishyaka PSD.

Image

Mukunde Angelique

Image

Higiro
Hari andi makuru avugwa ko aba bayobozi begujwe n’inama njyanama y’aka karere.