Imihigo 2017/18: Perezida Kagame yerekanye icyatumye uturere two mu gice kimwe tuza mu myanya ya nyuma

Uturere dutandukanye tugize intara y’Amajyepfo twaje mu myanya ya nyuma mu mihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2017/18.

Umukuru w’u Rwanda avuga ko uturere twabaye utwa nyuma turi mu gice kimwe cy’u Rwanda ahavugwa ibibazo by’imiyoborere. Yabigarutseho ubwo hatangazwaga amanota y’uko utu turere twarushanyijwe ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018.

Ati “Abaje mu ba nyuma ikibazo cyabaye kinini kurusha. Hari umurongo ukatiye hagati y’aba mbere 15 n’aba nyuma 15. Abari hejuru y’icya kabiri. abari hasi naje kureba nsangamo ibintu 2 biganje mu gice kimwe cy’igihugu. Bigomba kuba bifite icyo bivuze sinzi icyo ari cyo mushakishe murebe ibyo ari byo.”

Akomeza avuga ko utwo turere twagize ikibazo mu buyobozi, aho abayobozi birirwa mu gukemura amakimbirane ari hagati yabo kurusha iby’abo bayobora.

Ati “Ni ingaruka zabyo, nta kuntu wabihisha….Abayobozi ntabwo dushinzwe gukemura ibibazo byacu bitureba ku giti cyacu, bifite umwanya wabyo….”

Aba bayobozi ngo bari bakwiye kumva ko kuvugana hagati y’abayobozi bidasaba inkunga z’amahanga, ahubwo ko ari imikoranire yari ikwiye kuranga abayobozi.

Anenga kandi abayobozi bategera abaturage. Aha atanga urugero rw’aho Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye muri Nyaruguru bakamubwira ko ari bwo bwa mbere babonye umuyobozi.

Ati “Bishoboka bite, Nyaruguru ntabwo ari igice cy’u Rwanda… cyangwa musigaye mukora ibigezweho, mugahagarara ahantu bakabafotora bikagaragara ko mwagezeyo.”

Perezida Kagame yasabye ko ibijyanye no kurwanya igwingira ry’abana bigomba kuba imihigo yihariye. Yaburiye urwego rushinzwe gukurikirana ko abana batagwingira bazabibazwa.

Ashima uturere twabaye utwa mbee, agaragaza ko amanota twabonye agaragaza ibishoboka.

Ati “Amanota yagiye atangwa biduha igipimo ababanza begereye ibyashobokaga kugerwaho bari hafi kubigeraho.Haburaga 10 n’
ibindi ngo uwa mbere abyuzuze. Biba ari ngombwa ngo abantu basubire inyuma basuzume, akenshi biva mu mikorere n’imikoranire y’abantu.”

Yasabye abayobozi bumva badashobora inshingano kubigaragaza batarindiriye ko babibazwa.

Uko uturere twabonye amanota

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Imihigo 2017/18: Perezida Kagame yerekanye icyatumye uturere two mu gice kimwe tuza mu myanya ya nyuma

Comments are closed.