Imihigo 2017/18: Akarere ka Rwamagana kabaye aka mbere Nyanza iherekeza utundi

Akarere ka Rwamagana kaje ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo y’umwaka 2017/18 n’amanota 84.5% akarere ka Nyanza kaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 55%.

Ubwo uko iyi mihigo yesejwe byatangazwaga ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018 na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard.

Isuzuma ryakozwe ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR). Bimwe mu byibanzweho birimo kureba ko imihigo yagize uruhare mu kwihutisha iterambere ry’igihugu n’ibindi. Ibikorwa byabaga byuzuye bishobora gukoreshwa byahawe amanota 100%, ibitararangira bihabwa 0%. Hari inzego zagiye zibeshya nkana.

1.Rwamagana 84.5
2.Gasabo 82.5
3. Rulindo 82.5
4. Gakenke 80.4
5. Kicukiro 77.5
6. Gicumbi
7. Kayonza
8. Gatsibo
9. Rubavu
10. Rutsiro
11. Bugesera
12. Ngororero
13. Kirehe
14. Nyagatare
15. Musanze
16. Muhanga
17. Nyamasheke
18. Nyabihu
19. Huye
20. Nyarugenge
21. Karongi
22. Ngoma
23. Rusizi
24. Nyaruguru
25. Gisagara
26. Kamonyi
27. Burera
28. Nyamagabe
29. Ruhango
30. Nyanza 55%

Ifoto igaragaza amanota

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka avuga ko imihigo y’inzego z’ibanze yashyizwe mu bikorwa.

Umwaka waranzwe n’ibiza byibasiye uturere bigira ingaruka ku musaruro wari uteganyijwe.

Ibikorwa by’ingenzi byagezweho birimo kongera umusaruro ku bihingwa byatoranyijwe no kongera umusaruro w’ubworozi inka ziterwa intanga.

Imisoro uturere twinjije amafaranga asaga miliyari 33 umuhigo weswa 100%. Girinka igera ku miryango ibihumbi 30 na 616. Inguzanyo ihabwa abatishoboye igezwa ku miryango isaga ibihumbi 95.
Kubakira abarokotse jenoside hubatswe inzu 939. Hubatswe inzu z’abatishoboye 1436 hasanwa 13745 bubakwa ubwiherero 50902 hasanwa ubuaaga ibihumbi 180. Hubakwa amarerero n’ibiho mbonezamikurire 110.

Ibikorwa by’ingenzi bizakorwa muri 201i/19

Hazitabwa ku budasa n’umwihariko wa buri ntara n’akarere, hahuzwa ubutaka, aborozi bavugurura amatungo, guhinga ubwatsi no kubuhunika.

Imisoro izava kuri miliyari 33 zinjijwe uyu mwaka hatangwe isaga miliyari 60. Hazubakwa imihanda ifasha mu buhahirane mu turere. Hazubakwa ibyumba bishya by’amashuri 1618.

Uko uturere twari twayesheje mu mwaka ushize

1. Rwamagana: 82.2%
2. Musanze: 81.28%
3. Huye: 80.55%
4. Gakenke: 80.12%
5. Nyarugenge:73.71%
6. Gatsibo: 79.55%
7. Kirehe: 79.39%
8. Burera: 79.33%
9. Gasabo: 79.19%
10. Gicumbi: 79.19%
11. Nyamasheke: 79.1%
12. Rutsiro: 78.74%
13. Karongi:78.62%
14. Rusizi: 78.60%
15. Nyaruguru: 78.40%
16. Muhanga: 78.40%
17. Ngororero: 78.33%
18. Nyagatare: 77.85%
19. Kamonyi: 77.51%
20. Ngoma : 77.50%
21. Nyanza: 77.15%
22. Bugesera: 76.95%
23. Kayonza: 76.86%
24. Nyabihu: 76.15%
25. Kicukiro: 76.02%
26. Gisagara: 75.66%
27. Nyamagabe: 75.55%
28. Ruhango: 75.27%
29. Rulindo: 75.19%
30. Rubavu : 72.76%

Ntakirutimana Deus