Guverinoma yirukanye abayobozi inahagarika abakozi bose bo mu ishami rimwe rya RBC

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu yirukanye abakozi bose bo mu ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi n’ibikorwa remezo mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC.

Iyi nama yabaye tariki ya 08 Kanama 2018,iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Umwe mu myanzuro yafashe urino kuvana mu mirimo ya Leta abakozi bakurikira kubera
imikorere mibi yateje Leta igihombo:

– Bwana NAMAHUNGU Théogène wari Director of Health Technology
and Infrastructure Planning Unit mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu
Rwanda (RBC);

– Bwana BALIGIRA Hamad wari Director of Human Resource and
Administration Unit muri Minisiteri y’Ubuzima.

11. Inama y’Abaminisitiri yahagaritse ku kazi abakozi bose bakoraga muri
Medical Technology and Infrastructure Division mu Kigo gishinzwe Ubuzima
mu Rwanda (RBC) kubera imikorere mibi iteza Leta igihombo.

Muri iki kigo ndetse muri iri shami hari abakozi baho bari baherutse kwirukanwa bari no kuburanishwa mu nkiko, abo ni Birasa Jean Marie Vianney(wari ushinzwe inyubako muri RBC), Birindabahizi Emmanuel, Zimulinda Jean Claude (Engenier ushinzwe imashini zo kwa muganga), Kayitare Fred(Procurement Specialist), Uwimana Richard(wahoze ashinzwe amasoko).

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku
itariki ya 11 Nyakanga 2018.
2. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Igihugu yo guteza imbere
amakoperative.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje uburyo bwo gufasha inganda zagize ibibazo
kuzahuka.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Raporo ngarukagihe ya 4 n’iya 5 ku byo u
Rwanda rumaze kugeraho mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano
Nyafurika yerekeye Uburenganzira n’Imibereho Myiza by’Umwana.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje Ishyirwaho rya Sosiyete yo guteza imbere
Kigali Innovation City.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amasezerano y’Ubufatanye hagati ya
Guverinoma y’u Rwanda na Agro Processing Trust Corporation na OCP
Africa.

7. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko-teka ikurikira:

– Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 16 Kamena 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga kigamije
guteza imbere Ubuhinzi (IFAD), yerekeranye n’inguzanyo y’inyongera ingana na Miliyoni eshanu n’ibihumbi magana inani na mirongo ine z’Amadetesi (5.840.000 DTS) agenewe Umushinga wo
kuzamura ubukungu bw’icyaro hitabwa ku musaruro woherezwa mu
mahanga;

– Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki
y’Ubushinwa y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni mirongo itanu n’ibihumbi magana atatu z’Amadolari y’Abanyamerika (50.300.000
USD) agenewe Umushinga w’umuhanda ugana ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera (Sonatubes-Gahanga-Akagera);

– Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki y’Ubushinwa y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni mirongo irindwi na zirindwi n’ibihumbi magana cyenda na cumi na bitanu na magana
atatu na mirongo inani n’umunani z’Amadolari y’Abanyamerika
(77,915,388 USD) agenewe Umushinga w’umuhanda Huye-Kibeho-Munini;

– Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki
y’Ubuhindi y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu Gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni ijana z’Amadolari y’Abanyamerika (100.000.000 USD) agenewe Umushinga w’iterambere ry’ingeri nyinshi wa Warufu n’imishinga yo kuhira imyaka muri Mugesera na Nyamukana;

– Umushinga w’Itegeko-teka ryemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda ku wa 23 Nyakanga 2018, hagati ya Repubulika y’u Rwanda na Banki
y’Ubuhindi y’Ubucuruzi bw’Ibyinjira n’Ibisohoka mu gihugu, yerekeranye n’inguzanyo ingana na miliyoni ijana z’Amadolari y’Abanyamerika (100.000.000 USD) agenewe guteza imbere ahantu
habiri hihariye mu by’ubukungu no kwagura ahantu hihariye mu by’ubukungu i Kigali;

– Umushinga w’Itegeko-teka rikuraho Itegeko n° 43/2016 ryo ku wa
18/10/2016 rishyiraho Ikigo gishinzwe iterambere ry’ubushobozi
n’umurimo rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.
8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

– Iteka rya Perezida rizamura mu ntera Lt. Col. Andrew Nyamvumba ku ipeti rya Koloneli;

– Iteka rya Perezida rigena imiterere n’inshingano zihariye bya buri cyiciro mu bigize Ingabo z’u Rwanda;

– Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye 663 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

– Iteka rya Perezida ryirukana ba Ofisiye 10 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

– Iteka rya Perezida rigena imishahara n’ibindi bigenerwa Umuyobozi
Mukuru n’Umuyobozi Mukuru wungirije b’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (FONERWA);

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho Imbonerahamwe y’Imyanya
y’Imirimo, Imishahara n’ibindi bigenerwa abakozi b’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB);

– Iteka rya Minisitiri ryirukana Su-Ofisiye Bato n’Abasirikare Bato
57 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

– Iteka rya Minisitiri rigena ibindi bikorwa bishishikariza ubwizigame
bw’igihe kirekire n’uburyo bitangwa;

– Iteka rya Minisitiri rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigame bw’igihe kirekire;

– Iteka rya Minisitiri w’Intebe rivana umutungo utimukanwa mu mutungo rusange wa Leta hamwe n’amasezerano yo kwegurira
umutungo wari uw‘Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri
(RCAA) ugahabwa Rwanda Airport Company.

9. Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo
bukurikira:

1. Mu Rwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB):
Bwana GUY M. BARON: Chief Investment Officer.

2. Muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC):

Abakomiseri
– Bishop John RUCYAHANA, Perezida;
– Madamu UWIMANA Xaverina, Visi Perezida;
– Padiri CONSOLATEUR Innocent;
– Bishop GASHAGAZA Déo;
– Madamu DUSABEYEZU Thacienne;
– Madamu UMUBYEYI M. Médiatrice;
– Bwana RULINDA Innocent;
– Bwana RUVUNABAGABO Gerard;
– Madamu MUKABIZOZA Théopista.

3. Muri Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF):

Bwana RUTARO Benon Kaka: Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi/
Director of Planning Unit.

4. Muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC):
Madamu MUSANABERA Rose: Umuyobozi w’Ishami ry’Imari
n’Ubutegetsi/Director of Finance and Administration Unit.
– Mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho
n’Isakazabumenyi (RISA):
– Bwana TUMUSIIME Emmanuel: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Abakozi n’Ubutegetsi/Director of Human Resource and Administration
Unit.
– Bwana KAMURASE Prosper: Umuyobozi w’Ishami ry’Imari/Director
of Finance Unit.

5. Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Igororamuco (NRS)
Bwana BIZIMANA Servillien: Umuyobozi w’Ishami rishinzwe
Amahugurwa na Gahunda/Director of Training and Programs Unit.

12. Mu bindi:
a) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri
ko:
– Kuva ku itariki ya 11 kugeza ku ya 12 Nzeri 2018, u Rwanda
ruzakira Inama ya Banki y’Isi y’Ihuriro rigamije iterambere. Iyi nama
izabera i Kigali ifite insanganyamatsiko igira iti
“Guteza imbere ishoramari mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba”.

– Ku itariki ya 28 Nzeri 2018, u Rwanda ruzizihiza Umunsi wahariwe abasora n’Isabukuru y’Imyaka 20 y’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro. Ibyo
birori bizabera muri Kigali Convention Centre. Insanganyamatsiko ni :
“Dusore Neza, Twubake u Rwanda Twifuza”

b) Minisitiri w’Urubyiruko yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:
– Ku itariki ya 11 Kanama 2018, u Rwanda ruzifatanya n’Isi mu kwizihiza
Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko. Ibirori byo kwizihiza uwo
munsi bizabera mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Mwiri, mu Kagari
ka Kageyo. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni: “Rubyiruko,Twisanzure Twiyubaka”.

– Kuva ku itariki ya 24 kugeza mu Kuboza 2018, Minisiteri y’Urubyiruko
izatangiza gahunda yo guteza imbere ubuhanzi yitwa “Art Rwanda –
Ubuhanzi Initiative”. Iyo gahunda izabera i Kigali, Rubavu, Rusizi, Huye,
Nyagatare na Musanze.

c) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri
ibijyanye n’amarushanwa ya siporo u Rwanda rwakiriye cyangwa
ruzitabira ku buryo bukurikira:
– Irushanwa mpuzamahanga ryo gusiganwa ku magare “Tour du Rwanda 2018”;

– Amahugurwa mu mukino w’intoki wa Basketball yateguwe n’umushinga wa “Giants of Africa”.

– Amarushanwa ya Afurika y’umukino wa Karate;
– Amarushanwa ya nyuma y’igikombe cya Afurika ku bakobwa no ku
bahungu batarengeje imyaka 18;
– Amarushanwa ya nyuma y’igikombe cya Afurika mu mukino wa
Basketball ku bakobwa batarengeje imyaka 20 no ku bahungu
batarengeje imyaka 17.
d) Minisitiri w’Ubuzima yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko Virusi ya
Ebola yadutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ntara
y’Amajyaruguru no muri Ituri. Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’abandi
bafatanyabikorwa yafashwe ingamba zo gukumira icyo cyorezo kandi
yashyizeho uburyo bw’ubukangurambaga.

Iri tangazo ryashyizweho umukono
na Marie Solange KAYISIRE
Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

Ntakirutimana Deus