Kigali: Abakozi ba Access bank barimo Umunya-Nigeria bafungiye kwiba amafaranga asaga miliyari

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse iburanisha ry’urubanza rw’abantu baregwa ubujura bukoresheje ikoranabuhanga nyuma y’ifungwa ry’umwe mu batangabuhamya, uru rubanza rukurikiranywemo bamwe mu bakozi ba Access Bank.

Ubwo impande ziburana zari zimaze kugera imbere y’umucamanza havutse impaka ku mutangabuhamya wari witabye urukiko ubushize ariko utagaragaye mu rukiko uyu munsi.

Ubushinjacyaha bwagombaga gusobanura ukubura kwe bwavuze ko uyu yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe ubugenzabyaha ndetse ko yahise yongerwa ku rutonde rw’abaregwa.

Gusa ibi bisa n’ibitanyuze urukiko kuko uyu mutangabuhamya yari yitabye mbere yizanye bidasabye ingufu nk’uko BBC dukesha iyi nkuru yabigaragaje.

Ikindi cyakuruye impaka ni ukuba ubushinjacyaha butashoboye kugaragaza icyegeranyo cy’ibiganiro bamwe mu baregwa bagiranye kuri telefoni nk’uko bwari bwabisezeranije urukiko.

Inteko iburanisha yasanze bidashoboka gukomeza urubanza mu gihe uregwa mushya atagaragaye ngo yiregure, rutegeka ko abaregwa bose bagaruka mu rukiko nyuma y’iminsi 8.

Abaregwa bose bamaze kuzura 22 ariko 16 ni bo bakurikiranywe bari muri gereza
Bakurikiranyweho iki?

Abaregwa bose bamaze kuzura 22 ariko 16 ni bo bakurikiranywe bari muri gereza.

Bakurikiranyweho kwiba akayabo gasaga miliyari y’amafranga y’u Rwanda yasahuwe muri Access Bank bifashishije inzira y’ikoranabuhanga.

Ngo hari ayibwe anyujijwe mu buryo bwo guhererekanya amafaranga kuri za konti, ibyo bita transfers, ndetse ngo hakaba n’igihe ubu bujura bwakozwe hifashishijwe amakarita ya ATM.

Benshi mu baregwa bari abakozi b’iyi banki; gusa hari n’abandi batawe muri yombi bigaragaye ko konti zabo zakoreshejwe mu kunyuzaho amafranga yibwe.

Umutangabuhamya waje gushyirwa mu baregwa yabwiye urukiko ko hari umuntu wanyujije miliyoni zigera kuri 80 kuri konti ye.

Hari aho ubu bujura bwakozwe hifashishijwe ikarita zo kubikuza za ATM Cards.

Gusa ntiyashoboye gusobanura icyo yishyurwaga ubwo yayahabwaga.

Hari n’undi wavuze ko konti ye yanyujijweho miliyoni 165 ndetse ko uwazishyizeho yamusezeranyaga ko bagomba kuyagabana; gusa ngo yaje kugira amakenga amenyesha banki n’igipolisi.

“Umukuru w’abaregwa”
Ufatwa nk’umukuru mu baregwa, umunya Nigeria Olubnmi Adebesi yari umukozi ushinzwe ikoranabuhanga muri iyi banki.

Uyu ngo ni we watanze amayira yakoreshejwe muri ubu bujura.

Polisi ivuga ko ubujura bw’ikoranabuhanga ari bushya mu Rwanda ngo ariko buriyongera cyane
Gusa we akomeje guhakana icyaha asaba ko habaho iperereza ryimbitse rigamije kumenya impamvu Access Bank ari yo yibasiwe kandi mu Rwanda hari amabanki menshi.

N’ubwo atavuga ko ari yo mpamvu, Adebesi avuga asa n’ugaragaza ko hashobora kuba hari impamvu yihishe inyuma y’icyo avuga ko ari icyiswe ubujura.

Ubujura nk’ubu busa n’ubukiri bushya mu Rwanda gusa polisi ivuga ko ibyaha by’ikoranabuhanga byiyongera ku muvuduko uteye inkeke.

Kugeza ubu nta rugero rw’umutungo umaze gusahurwa muri ubu buryo, ariko ubutegetsi buhamagarira ibigo by’imari kwibuka gushora no mu mutekano w’amafaranga bibikiye ababigana.

Ntakirutimana Deus