Amanota y’imihigo aramurikwa haninjizwamo imishya isaba kudahuga

Imihigo ijyanye ku kuboneza urubyaro, gukingiza abana no kwishyura 100% ubwisungane mu kwivuza igiye kwinjizwa mu mishya igomba kuzeswa.

Biteganyijwe ko ku wa Kane tariki ya 9 Kanama 2018, ari bwo amanota uturere twagize mu mihigo y’umwaka 2017/18 azashyirwa ahagaragara. Aya manota usanga atera bamwe ibyishimo abandi iptunwe ry’uko batakoze nk’abandi.

Mu mihigo izasinyirwa imbere ya Perezida wa Repubulika irimo ijyanye n’ikibazo gikomeye cyicyugarije u Rwanda ni icy’ubwiyongere bw’abaturage. Ubuso bw’u Rwanda ntibwiyongera, ariko abanyarwanda bakomeje kwiyongera. Imibare itangwa igaragaza ko usanga buri mwaka havuka abana basaga ibihumbi 300; ni ukuvuga bangana n’abatuye tumwe mu turere tw’u Rwanda, turi hagati mu guturwa, dore ko hari utwo usanga dutuwe n’ibihumbi 300.

Kugeza amashanyarazi ku mubare runaka w’abaturage…kubaka amavuriro, amabagiro, amashuri, biri mu byakomozwagaho mu mihigo ariko igiye kwiyongeraho indi isaba izindi mbaraga ngo igerweho, dore ko byose bigamije iterambere ry’umuturage wo hasi kugera ku wo hejuru.

Imihigo mishya izinjizwa mu izasinywa n’uturere:

Irimo kuboneza urubyaro byajyaga bifatwa nka gahunda ireba gusa abo kwa muganga, ariko ubungubu uturere natwo twabihize, ko bigomba kuzamuka ku gipimo cya 6% ku mwaka.

Undi ni uko ababyeyi bose bagomba kubyarira kwa muganga byibuze igipimo kizamuka kur 2% buri mwaka.

Uwundi ni ujyanye ni uko kwishyura mituweli bigomba kuba 100%, muri gahunda z’ibikorwa bagakurikirana abana bafite imirire mibi, ndetse no gukingiza abana 100%.

Iyi mihigo biragaragara ko abayobozi b’amadini n’inyigisho zabo bagomba kubigiramo uruhare bafasha uturere kuboneza urubyaro, inyigisho zo kubyara bakuzura Isi zigahinduka kibyara ujyanisha na politiki y’igihugu ndetse n’icyo umuntu atunze.

Imiryango utifashije yo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe usanga ariyo ivugwamo kubyara abana benshi idashoboye kurera.

Nta muti w’iki kibazo nyirizina urenze ubukangurambaga inzego za leta zitanga. Icyakora minisiteri y’ubuzima yo itanga igisa n’icyizere cyo kuba uburumbuke bw’umunyarwandakazi bwaravuye ku bana 6 bukagera kuri 4 mu mwaka w’2000 kugeza mu w’2010 ari kimwe mu bisubizo by’iki kibazo. Ikindi kandi ngo leta ntiyiteguye guhatira uwariwe wese kuboneza urubyaro ahubwo isaba umunyarwanda gufata iyi Gahunda nk’iya buri wese.

Abanyarwanda 48 mu banyarwanda 100 bagejeje igihe cyo kubyara nibo bitabira serivisi zo kuboneza urubyaro nk’uko imibare ya minisiteri y’ubuzima yo mu mwaka wa 2016 ibigaragaza. Ni imibare yiyongera ku muvuduko muto uko imyaka yabanjirije 2015 yazamukaga ku gipimo kiri hejuru 15%, nyamara nyuma y’uyu mwaka yazamutse ku gipimo cya 3%.

Nta mpamvu ministeri y’ubuzima yerekana y’iri dohoka,ariko ubushakashatsi bw’iyi minisiteri bubarura abagera kuri 18% bakenera serivisi zo kuboneza urubyaro ntibazibone biturutse ku mubare muto w’abatanga izi serivisi. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda yo mu mwaka wa 2015 igaragaza ko gahunda zo kuboneza urubyaro zitabiriwe ku muvuduko ziriho ubu, mu myaka 20 ngo umubare w’Abanyarwanda waba wikubye kabiri.

Ni mugihe umubare w’abatuye isi nawo udahwema kwiyongera umunsi ku munsi . Urugero ngo mu myaka 117 abatuye isi biyongereho milliyali 4 guhera mu mwaka w’1810, nyamara mu myaka 25 gusa yakurikiyeho ni ukuvuga mu 2012 biyongeraho milliyari 2.

Bivuze ko uyu muvuduko ukomeje utya mu myaka 50 iri imbere baba basingiriye abiyongereye mu myaka 117.

Ntakirutimana Deus