Kabila yamanitse amaboko ko ataziyamamaza atangaza umukandida mushya

Perezida wa Congo, Joseph Kabila yatangaje umunyamabanga w’ishyaka PPRD, Emmanuel Ramazani nk’umukandida uzahagararira amashyaka amushyigikiye.

Ni mu rwego rwo kubahiriza itegeko nshinga ry’iki gihugu rigaragaza ko manda yari agenewe yazirangije, akaba yari abujijwe kwiyamamariza indi manda.

Emmanuel Ramazani Shadary yahoze ari Minisitiri w’Ubutabera ari n’umunyamabanga uhoraho wa PPRD , avuka mu ntara ya Maniema.

Uyu mugabo w’imyaka 57 azatwara ibendera ry’iahyaka rusange rya Congo (Front Commun pour le Congo -FCC) nk’uko BBC yabitangaje.

Hagati aho mu gihe gutanga kandidatire bibura igihe gito ngo bisozwe, Moise Katumbi yangiwe kwinjira mu gihugu, nyuma yo gutangaza ko na we yari agiye kuyitanga.

Amatora muri iki gihugu azaba tariki ya 23 Ukuboza 2018.

Ntakirutimana Deus