Umutwe w’Abadepite ugiye guseswa ntuzibagirana mu mateka y’Abanyarwanda n’Isi

Abadepite 80 barimo abamaze imyaka 5 batora amategeko banubahiriza izindi nshingano bagenerwa n’itegeko bagize umutwe w’inteko ubura amasaha make ngo useswe.

Isi irangwa n’amateka mabi n’ameza, ndetse amwe ashobora kuba ari meza ariko hakagira n’abayafata nabi, cyangwa ari mabi hakagira abayashimagiza. Abagize uyu mutwe barimo abagore n’abagabo bakiriye ibiseke by’Abanyarwanda babashyikirije babasaba ko bahindura ingingo y’101 mu rwego rwo guha uburenganzira Perezida Paul Kagame akiyamamariza kubayobora.

Abatuye mu Burengerazuba bw’Isi babyise gushaka kugundira ubutegetsi, nyamara birengagije ko ibyo biseke bitaturutse mu muryango wa Perezida Kagame, yewe n’ababishyikirije inteko bose si abaturuka gusa mu mutwe wa politiki Perezida Kagame ayobora.

Ibiri amambu Musa Fazil Harerimana uyobora umutwe wa politiki utari FPR Inkotanyi ni we wafashe iya mbere atangariza amahanga ko abona Perezida Kagame ashoboye; ko abanyarwanda bamubuze baba bahombye.

Bidateye kabiri uwitwa Paul w’i Mushubi aba yandikiye iyi nteko ayisaba ko iyi ngingo yahinduka. Uyu na we ni umuturage uri aho wambwiye ko yabitekereje amaze kuganira n’abatuye Mushubi, bityo akabona kwandika.

Ubu busabe nibwo inteko igizwe n’aba badepite 80 basuzumye maze bemeza ko iyi ngingo yahindurwa. Byarakozwe, amahanga atangira kuvuga, Abanyarwanda bafata iya mbere bitabira amatora, batora uwo ibiseke bikoreraga byagarukagaho.

Iki gikorwa cyari gikozwe bwa mbere n’iyi nteko ku busabe bw’Abanyarwanda, ntikizigera gisibangana mu mitima ya benshi kuko bitoreye Perezida bashakaga bumvaga ubabereye. Ni n’amateka Isi nzima izahora yibuka, ibijyanisha n’abayobozi bakunzwe n’abaturage babo bakanga kubarekura nka Angela Merkel w’u Budage, Xi Jinping w’u Bushinwa n’abandi.

Inteko itararebeye izuba ‘abibasiraga’ u Rwanda

Radio Mpuzamahanga BBC, Umuryango Human Rights Watch, Jane Corbin ni bimwe mu bazibuka iyi nteko yagiye igezwaho ibibazo byabo, cyane ku bijyanye n’isura y’icyasha bashakaga gusiga u Rwanda. Mu bihe bitandukanye abagize iyi nteko bagiye bagira icyo bavuga ku bibazo nk’ibi bagejejweho.

Radio BBC ishami ryayo ry’Ikinyarwanda ryaje kwamburwa uburenganzira bwo kumvikana mu Rwanda. Human Rights Watch n’umuyobozi wayo nabo baasabwe kutibasira u Rwanda, ndetse u Rwanda rusesa amasezerano rwari rufitanye nayo.

Iyi nteko kandi yatoye amategeko atandukanye afitiye abanyarwanda inyungu, arimo ay’isoko rusange ndetse n’amategeko atandukanye mu Rwanda yagiye avugururwa, harimo ayongera ibihano ku bishora mu biyobyabwenge n’ibindi. Hari iryibukwa cyane rijyanye n’umuryango ryahinduye byinshi cyane ku bijyanye n’inshingano z’umugabo, bamwe bavuga ko ryamugabanyirije inshingano ariko rikanamworohereza ku bijyanye n’uko yabaga nk’usabwa wenyine kwita ku muryango mbere.

Mu gihembwe cyatangiye ku wa 5 Kamena 2018, abadepite batoye amategeko 33,amwe muri yo yamaze gusohoka mu igazeti ya leta, batora n’imishinga y’amategeko icyenda.

Umutwe w’Abadepite ugiye guseswa bamwe berekeze ahandi

Abagize inteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, uraseswa ku wa Kane tariki 9 Kanama 2018. Bamwe mu bagize uyu mutwe bahawe amahirwe yo kugaragara mu nteko itaha, ariko hari abarimo bazerekeza mu zindi nshingano, bitewe no kutongera kugirirwa icyizere, abatarashatse kwiyamamaza ku mpamvu zabo, n’abo imitwe ya politiki babarizwamo yabonye ko basimburwa n’abandi ndetse n’abahawe izindi nshingano.

Sheikh Musa Fazil Harelimana wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano afite amahirwe menshi yo kugaragara mu nteko nshya, ariko hari amazina atazagaragaramo nka Emmanuel Mudidi, Mutimura Zeno,Nkusi Juvenal, Byabarumwanzi na Kayiranga Rwasa Alfred.

Ibi bifasha ko mu gihe cyo kwiyamamaza ku bakandida bashaka kuba abadepite bizatangira ku wa 13 Kanama bikageza ku wa 1 Nzeri 2018 buri wese azahatana. Icyo gihe ntawe uzitwaza icyo ari cyo, kuko abantu bose bazaba bareshya.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, mu ngingo ya 79 rivuga ko Umutwe w’Abadepite useswa ku mpamvu z’amatora, bikozwe na Perezida wa Pepubulika.

Rigira riti “Ku mpamvu z’amatora, Perezida wa Repubulika asesa Umutwe w’Abadepite hasigaye nibura iminsi mirongo itatu (30) kandi itarenga iminsi mirongo itandatu (60) ngo manda y’abawugize irangire.”

Itegeko ngenga rigenga amatora ryo ku wa 21 Kamena 2018 rigena ko manda y’abadepite itangira ‘ku munsi barahiriyeho’, iryaribanjirije ryo ku wa 19 Kamena 2010 naryo rikaba ryaravugaga uko, ngo “manda y’Abadepite ni imyaka itanu uhereye umunsi barahiriyeho.”

Abadepite bagize Inteko barahiye ku wa 4 Ukwakira 2013.

Amatora yabo azaba tariki ya 2 Nzeri 2018 ku Banyarwanda batuye muri diaspora, abari imbere mu gihugu batore ku wa 3 Nzeri 2018.

Komisiyo y’Amatora iherutse gutangaza abemerewe guhatanira uyu mwanya bujuje ibisabwa byose.

Iyi nteko yari igizwe n’abadepite 80 barimo41 binjiyemo ku itike y’Umuryango FPR-Inkotanyi hamwe n’indi mitwe ya politike byifatanyije; barindwi ba PSD na batanu ba PL. Aba bose bakuzuza imyanya 53 ihatanirwa n’imitwe ya politiki n’abakandida bigenga.

Kuri abo hiyongeraho 24 bahagarariye abagore, babiri bahagarariye urubyiruko n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Umutwe w’Abadepite wari uyobowe na Donatille Mukabalisa wo muri PL bigaragara ko ashobora kuzongera amayiyobora muri manda itaha akungirizwa na Fazil. Uyu mu wari ufite akarusho ku Isi ko kugira umubare munini w’abagore. Mu badepite 80, abagabo ni 29 mu gihe abagore ari 51, bangana na 63,7%.

Iyi nteko ntiyavuzweho rumwe, bamwe mu baturage bavuga ko batigeze babona abadepite batoye bagaruka iwabo ngo bumve ibitekerezo byabo, abandi bakavuga ko bagiye babasura bakaganira kandi ibibazo byabo bakabigeza mu nzego zibishinzwe. Kuri iki kibazo hakaba hibazwa aho bakwiye kugera ngo bigaragare ko basubiye kureba abaturage babatoye.

Ntakirutimana Deus