Ibitaravuzwe ku bangavu batewe inda: Abandujwe Sida, imiziririzo…

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(Migeprof), yatangaje ko mu 2016, abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 16-19 bagera ku 17500 batewe inda zitateguwe ndetse binabagiraho ingaruka zitandukanye zirimo no kuva mu ishuri, hari umubare munini w’abatewe inda, hari abazitewe n’ababyeyi babo n’ababuze amajyo.

Abenshi muri bo bandujwe na sida.Mu karere ka Musanze, umuryango bawushyiriye umwana wabo wari mu itorero ry’abarangije ayisumbuye nyuma yo kubona ko atwite, se na nyina babwira umuyobozi wungirije w’aka karere kujyana uyu mukobwa ku karere, kuko ngo batakwihanganira ko abateza icyasha nk’icyo. Muri aka karere hagati ya 2016/17 abangavu 724 batewe izi nda. Mu Murenge wa Gahunga zatewe abagera kuri 60.

Ugereranyije abangavu bakuzura umurenge batwaye inda zutateguwe, ni ukuvuga abo basaga ibihumbi 17. Musenyeri John Rucyahana asaba ko imvugo yakoreashwaga ko ari inda z’indaro, kuko ngo kuzishakira utubyiniriro bituma abantu batabifata nk’ibintu bibi. Avuga ko bibabaje kubona abangavu buzuye umurenge bataragera ku myaka 18 barabyaye, buri wese (mwana) ahetse umwana mugenzi we. Uyu munsi imirenge usanga ituwe hagati y’abaturage bari hagati y’ibihumbi 10 na 20. Urugero uwa Rutunga muri Gasabo utuwe n’abaturage 17,525. Uwa Nyakaliro muri Rwamagana utuwe n’abaturage 20,196.

Imibare itangazwa na Cladho kuri iki kibazo

Impuzamiryanho irengera uburenganzira bwa muntu mu Rwanda (Cladho) itangaza ko mu batewe inda harimo umwana w’imyaka 11 wayitewe n’ufite imyaka 50.

Abangavu bagera kuri 99% batewe inda n’abagabo barengeje imyaka 25 y’amavuko.

Mu batewe inda harimo ufite imyaka 14 wirukanywe mu rugo akimara kubyara umwana wa mbere, aho yicumbikiye umugabo arahanusanga yabuze ibyo kurya amuha amafaranga 1000 amutera inda ya kabiri.

Ikizira n’amahano i Rwanda

Mu batewe inda harimo abagera kuri 6 batewe inda na ba se. Umwe muri bo w’imyaka 12 yayitewe na se kandi ukibana na nyina mu rugo rumwe. Hari abaziterwa kandi n’abo bagitanye amasano ya hafi.

Hari umwana wo mu Murenge wa Kinoni mu Majyaruguru watewe inda na se aramurega, ubu yatawe muri yombi.

Muri rusange abateye aba bangavu inda ntiharafatwa abagera ku gihumbi.

Umubyeyi wateye umwana we inda ahanishwa igihano cya burundu y’umwihariko. Uwahishe amakuru azi ahanishwa igufungo cy’amezi 6.

Abangavu batewe izi nda baranumye

Mu murenge wa Rugarama mu karere ka Rusizi hamwe mu hakunze kugaragara umubare munini w’abatwara inda zitateguwe, umukobwa waho watewe inda afite imyaka 16 yabwiye The Source Post ko yirinze kuvuga uwamuteye inda kuko ngo iyo bamufunga atari kumuha ibihumbi 50 yamuhaye yagiye kubyara. Akomeza avuga ko izina yarihishe ababyeyi, n’ubu ngo ajya amufasha uko ashoboye.

Abangavu bamwe baterwa inda bivugwa ko usanga hari abararikira ibintu bihenze bitari ku rwego rwabo, birimo telefoni zigezweho, gusohokanwa n’ibindi. Abagabo kandi bashinjwa guta ingo zabo bakadukura aba bana bato, uketswe agashyiramo akayabo ngo adakurikiranwa. Umuryango Nyarwanda ushinjwa kurangara ku bijyanye no gutanga uburere no guhana umwana ubona watandukiriye.

Hejuru ku ifoto: Abangavu bo muri Gisagara batewe inda

Ntakirutimana Deus

1 thought on “Ibitaravuzwe ku bangavu batewe inda: Abandujwe Sida, imiziririzo…

  1. I am indeed very happy for my life; My name is Vargas Cynthia I never thought that I will live on earth before the year runs out. I have been suffering from a deadly disease (HIV) for the past 5 years now; I had spent a lot of money going from one places to another, from churches to churches, hospitals have been my every day residence. Constant checks up have been my hobby not until last Month, I was searching through the internet, I saw a testimony on how DR. Ben helped someone in curing her HIV disease, quickly I copied his email which is (drbenharbalhome@gmail.com).I spoke to him, he asked me to do some certain things which I did, he told me that he is going to provide the herbal to me, which he did, then he asked me to go for medical checkup after some days after using the herbal cure, I was free from the deadly disease, he only asked me to post the testimony through the whole world, faithfully am doing it now, please brothers and sisters, he is great, I owe him in my life. if you are having a similar problems just email him on (drbenharbalhome@gmail.com) or simply whatsapp him on: +22893464014..He can also cure disease like Cancer, Diabeties, Herpes. Etc. You can reach me on email:vargascynthiamaye1995@gmail.com

Comments are closed.