Twaganiriye na Zoba: Ni iki cyamuteye guhanga indirimbo ‘Ancien Combattant’?

Ntabwo ubizi ko nahoze mu ngabo,ndi umurwanyi, mu ntambara y’Isi, intambara itarobanura, yica byinshi,igasenya. Ni amagambo ari mu ndirimbo ancien combattant y’umuhanzi Casimir Zao Zoba.

Intambara muri Angola yari yarayogoje igihugu, kuri we byari birenze ukwemera, ijyana ubuzima bw’abantu. Ubukana bw’iyi ntambara yamaze hafi imyaka 30 yica Abanyafurika ituma ahagurukana ikaramu n’urupapuro, yandika iyi ndirimbo ayishyira mu njyana ya kinyafurika, n’ubwo yirengagije ikibonezamvugo [uburenganzira abahanzi bafite] ariko ni injyana inogeye amatwi.

Nguwo Zoba mu ndirimbo ye, iri muri byinshi aherutse gutangariza The Source Post ubwo yari mu gitaramo cy’iserukiramuco nyafurika ry’indirimbo gakondo, cyabereye i Musanze muri iki cyumweru.

Ati ” Ubwo nakoraga iyi ndirimbo Afurika yari yugarijwe n’intambara, ariko iyanshavuje cyane ni iyaberaga muri Angola. Abantu bapfa mu ntambara yamaze imyaka 30. Bwari uburyo bwo gutanga impuruza ku byaberaga muri Angola. Ndavuga nti ‘intambara si nziza.”

Zoba avuga ko intambara yo muri icyo gihugu baturanye kuko kuva iwabo ujya muri Angola bakora urugendo rw’iminota itanu mu ndege, yaje kurangira ibintu bigasubira mu buryo.

Abahanzi, abanyabugeni, abanyamakuru n’abandi babonwa nk’abavuga rikijyana nk’ibyamamare bakunze gutanga ubutumwa bwamagana ibibi biba bibera hirya no hino ku Isi. Urwego bariho kandi rutuma niyo ari ubutumwa bwamamaza ibyiza babutambutsa nabwo bukumvikana hakaba impinduka.

Menya intambara yatumye ancien combattant yamamara

Iyi ntambara yatangiye mu 1975 irangira mu 2002. Ni imwe mu ntambara yabayeho mu zamaze igihe. Yari ihanganishije amashyaka ya MPLA (Mouvement populaire de libération de l’Angola) na UNITA
(Union nationale pour l’indépendance totale de l’Angola) rya Jonas Savimbi. Iyi ntambara yaje ikurikira indi yo guharanira ubwigenge yabaye kuva mu 1961 kugeza mu 1974, habura umwaka ngo iki gihugu gikubite inshuro Angola yari igikolonije; bityo kikabona ubwigenge.

Iyi ntambara yamaze imyaka hafi 30 yari ifitanye isano n’iy’ubutita yari ihanganishije Amerika na Leta Zunze ubumwe z’Abasoviyete (URSS) icyo gihe zari zohagarariwe na Cuba, Ndetse n’ayo mashyaka yombi yabaga ashyigikiwe kandi afaashwa na rimwe muri ayo mashyaka.

Iyi ntambara igabanyije mu byiciro 3 birimo iyatangiye kuva (1975-1991, 1992-1994 na 1998-2002. Bivuze ko hagati hajyagamo umwitangirizwa muto w’ibihe by’amahoro ariko nyuma bikadogera.

Yaje gusozwa itsinzwe na MPLA mu 2002, abantu basaga ibihumbi 500 baricwa, abasaga miliyoni baba impunzi mu gihugu cyabo. Yasenye ku buryo bukomeye ibikorwaremezo, ibijyanye n’ubutegetsi, ubukungu n’inzego z’iyobokamana.

Ntakirutimana Deus