Zimbabwe: Mnangagwa wahiritse Mugabe ku butegetsi yatsinze amatora ya perezida

Ibihugu by’u Burayi na Amerika byari byiteze ko ubutegetsi bwava mu maboko y’ishyaka rya Mugabe na Mnangagwa Emerson, nyamara ntibyakunze Mnangagwa yatorewe kuba perezida.

Inkuru yabaye kimomo ko uyu musaza w’imyaka 76 wasimbuye Robert Mugabe ku butegetsi bw’iki gihugu yatsinze amatora amuvana mu nzibacyuho amwicaza ku butegetsi mu gihe cy’imyaka 7 nka perezida watowe n’abaturage, atakiburiho nk’uwahiritse Mugabe.

Mnangagwa yatsinze aya matora n’amajwi 50.8 ku ijana, mu gihe Nelson Chamisa w’imyaka 40 bari bahanganye yagize 44.3 ku ijana. Aya ni amajwi yatangajwe n’umucamanza Priscilla Chigumba, uyoboye komisiyo y’amatora muri iki gihugu. Yabitangarije abanyamakuru i Harare.

Akomeza avuga ko ishyaka rya Mugabe na perezida watowe ryitwa Zimbabwe Africa National Union-Patriotic Front Zanu PF ryatsinze amatora y’abadepite n’amajwi 70 ku ijana.

Hari abari bategereje ko Chamisa wo mu ishyaka rya Morgan Tsvangirai ryatsinda amatora. Ndetse na Mugabe yatangaje ko atari gutora Mnangagwa wamuhiritse ku butegetsi. Abatamushakaga ni abari barambiwe ubutegetsi bw’abakuze muri iki gihugu.

Mnangagwa yagiye ku butegetsi mu Gushyingo 2017 ahiritse ku butegetsi Mugabe wayoboye iki gihugu kuva mu 1987. Amatora yabaye niyo ya mbere abaye kuva icyo gihe atagaragaramo izina Mugabe ryari ryarakenetse no kuyatsinda.

Urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe na leta ruhuriye mu ishyaka MDC rivuga ko rigamije impinduka zinyuze muri demokarasi, ryari ryatangaje ko umukandida waryo Nelson Chamisa yatsinze Perezida Emmerson Mnangagwa.

Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yasabye abanyapolitiki bo muri Zimbabwe kugira ituze nyuma yuko habaye imyigaragambyo y’abatishimiye ibyatangajwe maze abashinzwe umutekano bakarasamo abantu 3 bagahita bapfa.

Naho Harriett Baldwin, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, we yavuze ko afite “impungenge zikomeye” zitewe n’urugomo rwakurikiye amatora yo muri Zimbabwe.

Mu butumwa byanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ibiro by’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Zimbabwe, nabyo byasabye ko habaho ituze, byongeraho ko Zimbabwe ifite “umwanya ukomeye mu mateka” wo gutuma ejo hazaza hayo haba heza kurushaho.

Hagati aho, umuryango Amnesty International uharaganira uburenganzira bwa muntu, wasabye leta gukora iperereza ku bikorwa by’igisirikare.

Ntakirutimana Deus