Perezida Kagame ntiyatoranyijwe kuyobora Afurika Yunze Ubumwe hamana-Minisitiri muri Burkina Faso

Minisitiri w’Umuco, ubugeni n’ubukerarugendo wa Burkina Faso Abdoul Karim Sango avuga ko u Rwanda ari icyitegererezo cy’umugabane wa Afurika, kubera intabwe rwateye mu iterambere, akerekana ko iyi ntambwe ifite isoko kuri Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Yabitangaje mu gitaramo cy’iserukiramuco cy’imbyino gakondo muri Afurika(Fespad) cyabereye i Huye ku wa Gatatu tariki ya 1 Kanama 2018.

Agira ati « Ntabwo Perezida Kagame yatoranyijwe kuyobora Afurika Yunze Ubumwe hamana, ni uko abikwiye, yerekanye ko ari we ukwiriye guhagararira uyu mugabane wacu mwiza. Imana imuhe umugisha, iwuhe n’u Rwanda.

Akomeza avuga ko u Rwanda ari igihugu gikwiye kureberwaho n’Afurika yose, cyane ku bijyanye n’iterambere ry’uyu mugabane, Burukina Faso ikaba yaraje kurwigiraho.

Yerekana ko ibihugu birebeye ku Rwanda byabona ko kwishyira hamwe mu muryango w’ubumwe bwa Afurika bishoboka.
Sango yunze mu rya Casimir Zao Zoba, Umuhanzi w’Umunya-Congo Brazzavile wavuze ko u Rwanda rwateye imbere cyane ku bijyanye n’ibikorwaremezo, akavuga ko ibindi bihugu bikwiye kurwigiraho, kudaheranwa n’agahinda nk’uko rwabyerekanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ntakirutimana Deus