Burera: Umusaza w’imyaka 84 yasezeranye n’umugore ufite 29

Abantu benshi bahururiye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Burera, abenshi bari bagiye kwihera ijisho umusaza w’imyaka 84 y’amavuko wasezeranye n’umugore w’imyaka 29 imbere y’amategeko.

Ni igikorwa cyabereye muri uyu murenge ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe irangamimerere ku rwego rw’igihugu.

Semivumbi Anderea, uvuga izina ry’umugore we ashidikanya cyane ku bijyanye n’iry’idini yasezeranye na Nyirangoboka Vestine.

Yamanitse ikiganza asusumira avuga n’indahiro y’abasezerana imbere y’amategeko ubona afite imbaraga nke ariko arabikora.

Avuga ko gusezerana n’umugore we byamushimishije cyane ko bizamufasha gutuza akamwitaho mu busaza bwe, ndetse bizatuma abasha guhinyuza abahungu be ngo bashaka kumuvana mu mitungo ye.

Yasezeranye nyuma yuko umugore yagiye kubaza uko basezerana, umugore we wapfuye bari barasezeranye.

Asanga isezerano bagiranye n’umugore we rizatuma atamucika uko yishakiye.

“Nabonaga umugore wanjye atazantera hejuru ngo reka nigendere. Nantera hejuru ngo aragiye nzamubwira nti ‘genda ndahamagara leta irakuzana’. Amategeko yamuziritse.

Uyu muryango umaze imyaka 7 ubana ndetse babyaranye umwana ufite imyaka 3.

Nyirangoboka asanga guaezerana bizatuma agira agaciro mbere akaba yabonaga ko ntako afite.

Avuga ko bajyaga kurega mu bayobozi mu gihe bagiranye ibibazo n’abahungu b’umugabo we ariko ntibamwiteho kuko atari yarasezeranye( abatarasezerana ngo hari ababafata nk’abasambana).

Ati ” Ariko nzajya ngaragaza ibibazo babidukemuririre. Abo bahungu batwirukanaga mu mitungo.”

Akomeza avuga ko azabanira neza umugabo we akirinda kumuca inyuma kuko ngo babibigishije bitegura gusezerana bagera n’ubwo babirahirira mu ruhame.

Ati ” Batwigishije ko cyaha cya mbere cyatandukanya umugabo n’umugore ari ubusambanyi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika Majyambere Didace avuga ko nta kigero runaka kibuza umuntu gusezerana cyane iyo umuntu yumvise ibyiza byo gusezerana, akamaro bifite ku gihugu no ku muturage.

Akomeza avuga ko gusezerana biteganywa mu ngingo ya 27 y’itegeko nshinga, bituma haba umutekano n’umudendezo mu muryango, uburenganzira bw’ abagize umuryango cyane ubw’abana bukubahirizwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dr Mukabaramba Alvera avuga ko kunoza ibijyanye no kunoza irangamimerere bifasha igihugu kunoza igenamigambi ribereye abaturage.

Muri uyu murenge handitswe abana 803 muri iki cyumweru, basezeranya imiryango isaga 500.

Ntakirutimana Deus