Ikigo cyo muri Afurika y’Epfo cyahawe uburenganzira ku Isoko ry’Imigabane ry’u Rwanda

Ikigo kigenzura Isoko ryImari n’Imigabane ryu Rwanda (CMA) cyahaye uburenganzira ku nshuro ya mbere ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited kuza ku isoko ry’imari ryu Rwanda.

Iki kigo ni cyo kibaza ari icya mbere kigiye ku isoko ryu Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, bityo kikazongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bikagera ku icyenda.

Ikigo RH Bophelo cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo kandi cyagiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane cya Johannesburg muri Nyakanga 2017. Gikora ibijyanye n’ishoramari mu bikorwa byo kugeza ubuvuzi kuri benshi.

RH Bophelo kandi ikurikira cyane ahava inyungu kandi yibanda ku mikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko inita ku kuba serivisi z’ubuzima zatangwa mu buryo bunoze.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu avuga ko kuza ku isoko ry’imari n’imigabane kwa RH Bophelo ari intambwe ikomeye u Rwanda ruteye

Ati: “Uku kuza ku isoko kw’iki kigo cya RH Bophelo ni intambwe ikomeye mu kurushaho gushyira u Rwanda ku isonga mu karere no ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu waca ushaka imari yo kwagura ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu. Kuza ku isoko ryu Rwanda kwa RH Bophelo birerekana ko u Rwanda rukomeje kuza ku isonga nk’ahantu hizewe ho gushora imari ndetse hizewe mu gukorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Nkuko inyandiko yasohowe n’ikigo RH Bophelo ibisobanura, cyihaye intego yo kwagura ibikorwa bigana hanze yAfurika yEpfo. Cyizeye kandi ko u Rwanda ruzabaha uwo mwanya wo gukomeza kwagura ibikorwa byayo. Bakomeje bavuga ko kuba baje ku isoko ry’u Rwanda bizabaha ubushozi bwo gukomeza kwagukira mu bindi bihugu by’Afurika.

Kuba RH Bophelo yaje ku isoko ry’u Rwanda bizabafasha kunguka abandi banyamigabane bashya bavuye hirya no hino mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse bakazafasha no kubona abandi bafatanyabikorwa bashya.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu yongeraho ko hari ikintu cy’ingenzi bagamije.

Ati: “Kuza ku isoko ryu Rwanda ry’iki kigo bigamije by’umwihariko kwiyerekana by’ibanze aho nta mari bazaba bashaka ku ikubitiro, ariko RH Bophelo yemeje ko hari imari izakusanywa binyuze mu bashoramari batandukanye mu gihe cya vuba baba abo mu Rwanda mu karere ndetse no mu mahanga ya kure.

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kugeza ubu ririho ibigo by’ubucuruzi umunani harimo bine byo mu Rwanda ndetse n’ibindi bine byo mu mahanga by’umwihariko biri no ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi muri Kenya.

RH Bophelo ije ku mugaragaro ku isoko ry’u Rwanda kuya 1 Kamena 2020

Gahunda yashyizweho yimyaka 10 yo guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Capital Market Master Plan) yashyizeho ibikorwa by’ingenzi bizakorwa na Guverinoma yu Rwanda mu kurushaho gukoresha iri soko ngo ribashe guteza imbere ubukungu rinatanga imari ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye, bizanajyana nuko u Rwanda ruba igicumbi cya serivisi zimari (financial hub) mu by’ubukungu muri aka karere.

Bundugu yongeyeho ati: “Intego ya gahunda yashyizweho yimyaka 10 yo guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ni uko iri soko rirushaho gukorera u Rwanda. Ubwo iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda gikomeje gushyiraho uburyo bwizeye ndetse n’amategeko ateza imbere iri soko kandi arinda byumwihariko abashoramari no gufasha abashaka imari yo kwagura ibikorwa byabo byubucuruzi baba abavuye mu Rwanda, mu karere ndetse no mu mahanga ya kure.

The Source Post