Batunguwe n’ibitekerezo by’abana ku bijyanye n’ingengo y’imari ya leta

Abayobozi bashinzwe igenamigambi mu turere dukorana n’ihuriro ry’ imiryango itari iya leta iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), bavuga ko batunguwe n’ibitekerezo bihamye byatanzwe n’abana n’urubyiruko mu mitegurire n’imikoreshereze y’ingengo y’imari.

Ibi bitekerezo byatanzwe n’abana n’urubyiruko rwo mu turere 10 mu Rwanda mu Gushyingo 2019 hagamijwe ko bishingirwaho mu gutegura igenamigambi n’ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka 2020-2021. Byatangajwe mu nama nyunguranabitekerezo yahuje aba bayobozi, inzego za leta n’umuryango utari uwa leta, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umwana uhagarariye abandi mu gihugu Akoyiremeye Elodie Octavie avuga ko batanze ibitekerezo byinshi byibanze ku buzima, uburezi, ubuhinzi n’isuku n’isukura , asanga ibigera kuri 80% byarafashwe, ndetse akaba yaragiye mu Nteko Ishinga Amategeko kwerekana ibitekerezo 10 bahisemo mu gihugu hose.

Akoyiremeye Elodie Octavie, umwana uhagarariye abandi

Kuba barahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byabo avuga ko byerekana ko igihugu kizirikana uburenganzira bwabo. Ati “Twabyakiriye neza, kuko mbere wasangaga bavuga uruhare rw’umwana mu bimukorerwa ugasanga ntaho ruri, ariko CLADHO ku nkunga ya UNICEF yadufashije kugaragaza uruhare rw’umwana mu bimukorerwa.”

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu karere ka Kicukiro Mutesa Jean Bosco avuga ko batunguwe n’ibitekerezo by’abana n’urubyiruko.

Ati “Mu karere kacu, iki gikorwa cyabaye hagati y’amatariki 18-30 Ugushyingo 2019, baduha ibyifuzo bizibandwaho. Icyiza cyagaragaye cyane ni uko twasanze batanga ibitekerezo biremereye kurusha uko umuntu yabitekerezaga.”

Akomeza avuga ko urubyiruko rwatanze ibyifuzo mu bijyanye n’ibikorwaremezo icyenda, akarere gafatamo 7. Mu buhinzi byari bitanu bafatamo bine, mu burezi batanze 6 hatoranywamo bibiri, mu gihe mu bijyanye na siporo n’umuco batanze bibiri, hagatoranywamo kimwe.

Muri rusange mu bitekerezo 31 batanze hafashwemo 21 biri ku kigero cya 68%. Ku bijyanye n’imishinga itarahereweho, avuga ko hari amahirwe yuko nayo ishobora gutoranywa kuko ngo nubwo igenamigambi ryayangiye, ibijyanye no kwemeza ingengo y’imari bikiri gukorwa, kuko buryo hari ibitekerezo by’abo bana  bishobiora gutoranywa.

Muri Musanze, umuyobozi waho ushinzwe igenamigambi, Kamanzi Innocent ; avuga ko ibi byiciro byatanze ibitekerezo bifatika bahereyeho mu gutegura ingengo y’imari no gukora igenamigambi ry’aka karere.

Agira ati “Ibitekerezo by’abana twabihaye agaciro, urebye uko byatangwaga hajemo ingengo y’mari bagizemo  uruhare nabo. Bifuje  ko ibikorwa by’iterambere bajya babigiramo uruhare nk u Rwanda rw’ejo.”

Akomeza avuga ko aba bana n’urubyiruko batanze ibitekerezo birimo kwifuza  ko ababyeyi babo bajya babegera bakajya baganira ku buzima bw’imyorokere. Bifuje kubona ibibuga by’imyidagaduro. Yemeza ko ibitekerezo byabo byahawe agaciro nubwo imishinga yose basabye atari uko yahita ishyirwa mu bikorwa kuko hashingirwa ku mikoro ndetse n’ibihabwa agaciro, ariko akabizeza ko n’ubutaha ibi bitekerezo bizashingirwaho.

Mu tundi turere batanze ibitekerezo byo kongera ibyumba by’amashuri kugirango bajye biga hafi badakora ingendo za kure, gusaha guhabwa ubufasha ku banyeshuri baba bahawe amabaruwa abajyana kwiga mu mashuri ya leta, kwegerezwa amazi meza n’iminara y’itumanaho ngo bakomeze bitabire kwitabira ikoranabuhanga n’ibindi.

Umukozi mu ishami ry’ubushakashatsi n’imibereho myiza  mu ishami rya Loni rishinzwe abana mu Rwanda (UNICEF) Munyemana  Emmanuel ashima ubufatanye bwa Leta n’imiryango, agasaba ko komite z’abana n’urubyiruko zikwiye gukomeza kongererwa imbaraga ari nako hongerwa ingengo y’imari mu bikorerwa ibi byiciro.

Bwana Murwanashyaka Evariste

Umuyobozi wa CLADHO ushinzwe guhuza gahunda n’ibikorwa, Murwanashyaka Evaritse avuga ko iyi gahunda yo gutanga ibitekerezo kuri ibi byiciro, yatewe nuko uruhare rw’abana muri icyi cyiciro yari hasi n’urubyiruko ngo ingengo y’imari yabo yaturukaga hejuru abenshi batabigizemo uruhare.

Sekanyange Jean Leonard

Umuyobozi w’iyi mpuzamiryango , Sekanyange Jean Leonard ashima uturere uburyo twahaye agaciro ibitekerezo by’abana n’urubyiruko.

Ati “Biragaragara ko nabo bakusanyije ibiterekezo kandi babivanye mu bana n’uburyo babizamuye bikagera muri minisiteri y’imari n’igenamigambi ndetse no mu Nteko ishinga amategeko. Twizeye neza ko nibasoma ingengo y’imari twazabisangamo. “

Asaba ko ibitazakoreshwa mu igenamigambi ry’akarere no mu ngengo y’imari, byazaherwaho mu myaka itaha, kuko atari ibitekerezo bisaza.

Umuyobozi ukora mu ishami ry’igenamigambi muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Rutayisire Alain ashima ibitekerezo by’abana n’urubyiruko, akongeraho ko icyiza ari uko imishinga ikorwa yabagiraho impinduka zigaragarira ubabona.

Ibi bitekerezo byakusanyijwe mu turere twa Musanze, Rubavu, Karongi, Rusizi, Kicukiro, Gasabo, Rwamagana, Bugesera, Kamonyi na Gisagara.

Ntakirutimana Deus

Loading