Ibidasanzwe byatumye urubyiruko rukurikirana urubanza rwa Neretse n’isomo rwavanyemo
Yanditswe na Deus NTAKIRUTIMANA
Mu mpera z’umwaka w’2019, ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda no hanze yarwo byakurikiranye urubanza rwa Fabien Neretse , ‘ wari umukire w’i Mataba’ mu Karere ka Gakenke mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, ariko wasigaye mu mitwe y’abahatuye.
Mbere ya Noheri 2019, urukiko rwa rubanda rw’i Bruxelles mu Bubiligi (Cour d’Assises ) rwatangaje icyemezo cy’uko Neretse Fabien ahamijwe icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi ndetse n’ibyibasiye inyokomuntu, rumukatira igihano cy’imyaka 25 y’igifungo, ahamijwe uruhare mu rupfu rw’abantu batandukanye barimo abanyarwanda n’umubiligikazi i Nyamirambo n’i Mataba. Uyu Neretse kandi yanaciwe indishyi za miliyoni 317.
Urubyiruko rwo mu karere ka Gakenke, harimo n’urwavutse nyuma ye Jenoside yakorewe abatutsi, rwakangukiye gukurikirana urwo rubanza kubera impamvu zitandukanye rutangaza, ibitari bimenyerewe kuri iki cyiciro ku gukurikirana imanza nk’izi.
Twizerimana Theoneste, ni umwe muri urwo rubyiruko wavutse nyuma ya Jenoside mu 1994 avuga ko yumviye mu binyamakuru ifatwa rya Neretse, akumva ko ari uw’i Mataba mu murenge akomokamo bigatuma akangukira gukurikirana ibye.
Ati “ Ntabwo nari nsanzwe muzi, ariko natewe umwete no gukurikirana urubanza rwe kuko numvise ari umunya-Mataba, nahise negera abakuze mbabaza uwo muntu bambwira ko yari umukire w’i Mataba wubatse ishuri ndetse n’ivuriro.”
Uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Ryarugema mu kagari ka Buyange mu murenge wa Mataba atuyemo avuga ko yababajwe n’ibyo Neretse yakoze, ‘umukire wari wateje imbere i Mataba, ariko bikarangira yijanditse muri jenoside.”
Twizerimana Leoncie w’imyaka 36 y’amavuko na we utuye muri uwo mudugudu unashinzwemo imibereho y’abaturage avuga ko urubyiruko rwashishikajwe n’uru rubanza ndetse n’abatari bazi cyangwa barumvise mbere uwo Neretse.
Ati “ Hari n’abatari bamuzi, bagiye kumva bumva ko yafashwe, bityo urubanza rwe rurabashishikaza. Umuntu wakoze byinshi bigamije guteza imbere abaturage, nyuma akavugwaho gukora jenoside byarababaje. Bari basanzwe babona uruganda rwe rudakora, bakibaza impamvu rudakora ngo rubahe akazi, abandi bavuga ko bakurikije uburyo bumvaga ari umuntu ukomeye umeze nk’igitangaza atafatwa, bumvise bibaye bakurikirana urubanza rwe.
Twizerimana Theoneste avuga ko ahereye ku rugero rubi bahawe na Neretse, nk’urubyiruko byabababaje, ariko bikanabaha isomo. Ati “Umuntu ukora ibyaha nka biriya ni byiza ko afatwa akabiryozwa kuko aba yarakoze amateka mabi. Yaduhaye urugero rubi nkatwe nk’urubyiruko, si byiza ko dushimishwa no kumva ngo ntiyafashwe, ahubwo biradushimisha kumva ko yafashwe akanakatirwa.
Isomo ni uko kugenda mu ihururu atari byiza, ushaka kwigira nk’umuntu ukomeye ubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Abo turi mu kigero kimwe nabagira inama yo kubona umuntu nk’undi, twirinda irondakoko, tukibona ko twese turi abanyarwanda.”
Kuba uru rubyiruko rwaritabiriye ibijyanye no gukurikirana iby’uru rubanza byemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Mataba, Habumuremyi Thadee, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’uyu murenge avuga ko Neretse ari umuntu wari uzwi cyane muri uyu murenge wahazanye ibikorwa by’iterambere birimo ivuriro ndetse n’ikigo cy’ishuri (ACEDI Mataba), bityo ubwamamare bwe bukangura urubyiruko, nyamara asanga byaratanze isomo rikomeye.
Ati “Mu gihe cya jenoside ni cyo kigo cyari kisumbuye muri uyu murenge cyari gihari gusa[ACEDI Mataba], bari bazi na nyiracyo, aza kugaragara mu bikorwa bya jenoside, byaramenyekanye ari kuburanishwa bose bagira amatsiko yo kumenya umuntu wari usanzwe uzwi, babyumva kuri radiyo n’ibitangazamakuru bitandukanye, hari abagiye gutanga ubuhamya mu mahanga, ababaga basigaye bagiraga amatsiko yo kumenya ibyavuzwe, n’uwari waramwibagiwe yongera kumwibuka.”
Yungamo ko ubwamamare bwa Neretse bwatumye n’abato bagira amatsiko yo gukurikirana urubanza rwe.
Ati “ Barabikurikiranye ku binyamakuru bikoresha imbuga nkoranyambaga. Gahunda ya leta irukangurira gukurikirana amakuru, kuko jenoside yabaye urubyiruko abenshi harimo abataravuka, ubwo rero akenshi rugira amatsiko yo kumva uko bimeze.
Nka Neretse wagize ishuri akagira n’ibindi agakora ibyo[jenoside] , bakibaza ngo byari bimeze gute, muri ayo matsiko rero bayamarwa nuko baza bakabasobanurira, mu nzego zitandukanye haba harimo urubyiruko, nabo bagasobanurirwa uruhare rwabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside bamaze kubona abayikekwaho uko bari gukurikiranwa aho bari hose, ndetse n’imitungo yabo ikaba yavamo indishyi kubera ibyaha bakoze. Bakagira ishyaka ryo gukurikirana, kumva jenoside uko bayirinda, tugira n’amatsinda (club) zibamo abantu bakangurira abandi kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside kandi habamo urubyiruko.”
Uyu muyobozi yungamo ko urubyiruko ruvanamo isomo zo kwirinda ibyarushora mu bikorwa bituma ruhanwa.
Kuba urubyiruko rwo muri uyu murenge rwariye ku byo gukurikira uru rubanza, umuryango Haguruka urengera uburenganzira bw’umugore n’ubw’umwana usanga ari intambwe yatewe ku rwego rw’iki cyiciro kuko ngo ahandi rudakunze kwitabira iby’imanza.
Mu mpera z’iki cyumweru[kuwa Kane] uyu muryango wagiye kuganira n’abayobozi batandukanye mu Murenge wa Mataba ku bijyanye n’urubanza rwa Neretse, aho abayobozi batandukanye batanze ibitekerezo ndetse bamwe bakabaza ku byo bibazaga kuri Neretse n’ibihano yahawe.
Murekatete Jeanne d’Arc ukora muri Haguruka wari uyoboye icyo gikorwa agira ati “ Ahandi twagiye tunyura ntabwo urubyiruko rubyitabira cyane cyane mu nteko z’abaturage. Abo tuganira babyitabira ni wa mwihariko tugira tuganira n’abagizweho ingaruka na jenoside. Abari mu miryango irengera inyungu z’abarokotse jenoside ; IBUKA, AVEGA, AERG na GAERG, abo ngabo usanga harimo urubyiruko ariko mu nteko z’abaturage ntabwo urubyiruko ruzamo.
Yungamo ko isomo bavanamo ni uko umuntu akoze ikosa cyangwa yakurikiranwa, bityo bakitoza bo n’ababakomokaho kubaha abandi. Muri rusange ngo urubyiruko n’abandi bantu bakuru babona ko bigoye ko umuntu yihisha ubutabera kuko n’abihisha ku mpera z’Isi batabwa muri yombi.
Inkuru bifitanye isano:
Gakenke: Nubwo batanyuzwe n’igihano cyahawe Neretse hari icyabakoze ku mutima
Gakenke: Abaregera indishyi mu rubanza rwa Fabien Neretse baragirwa inama
Abagize Association ACEDI Mataba basanga kwitirira Neretse ishuri bashinganye bisa no kuribanyaga