Huye: Yemereye urukiko ko yahondaguye nyina kubera ubusinzi

Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 29 wakubise nyina aramukomeretsa.

Icyo cyaha cyabaye mu ijoro ryo ku wa 28/09/2021 mu mudugudu wa Ndogo, Akagari ka Bugali, Umurenge wa Ntyazo Akarere ka Nyanza aho  yamukubise inkoni nyinshi mu bice bitandukanye by’umubiri agakizwa n’abaje bahuruye ubwo yari atashye.

Mu iburanisha ryabaye kuwa 2 Ukwakira 2021, uregwa yaburanye yemera icyaha, avuga ko yabitewe n’ubusinzi no kuba nyina yaramwimye  umurima, abisabira imbabazi  .

Ubushinjacyaha bwamusabiye igifungo cy’imyaka 07 n’ihazabu ya miliyoni 2 hashingiwe ku ngingo ya 121 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange

Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa tariki ya 08 Ugushyingo 2021 i saa cyenda z’amanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *