Huye :Umusaza w’imyaka isaga 100 akurikiranweho kubaza niba aho bashakishaga imibiri y’abazize jenoside bari kuhacukura zahabu

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye ruri mu rugendo i Save mu karere ka Gisagara rwatangiye kuburanisha urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 101 ukekwaho gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Icyo cyaha cyabaye ku wa 03/06/2019 mu mudugudu wa Musekera, Akagari ka Zivu, Umurenge wa Save akarere ka Gisagara  aho  yabwiye abantu yasanze aho bari biriwe mu gikorwa cyo gushaka imibiri y’abantu bazize jenoside yakorewe abatutsi ngo “ ariko aho mwaba muri kuhacukura zahabu ?”

Mu iburanisha ryabaye kuwa 3 Ukwakira 2021, Ubushinjacyaha bwasabye ko urubanza rusubikwa kugira ngo ukekwa ashakirwe umwunganira kubera ko yagaragaje intege nke, kutabasha kumva no kuvuga ibyo yabazwaga n’Urukiko.

Icyaha cyo gupfobya Jenoside akurikiranyweho, kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo kigera ku myaka 7 n’ihazabu ya miliyoni 5 hashingiwe ku ngingo ya 6 y’itegeko no 59/2018 ryo ku wa 22/08/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo.

Urubanza rwimuriwe ku itariki ya 15 Ukuboza 2021 saa tatu za mu gitondo i Save nkuko NPPA yabyanditse.