Hari abakekwaho Coronavirus binangira kugeza bahamagawe na Minisitiri

Muraho neza, ni runaka tuvugana? Njyewe ndi (cyangwa muravugana na) Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel….

Umuntu yatekereza ko iki gice cy’ikiganiro, Dr Daniel agirana n’abakekwaho kwandura coronavirus ajya yihamagarira. Aba ajya kubahamagara bananiye abandi bakozi bashinzwe gukurikirana abahuye n’abasanganywe ubwandu bwa coronavirus.

Uyu muyobozi yemeza ko hari abo ajya yihamagarira. Ati “Hari igihe banga kuza, wenda bakangira abakozi bo hasi, bikaba ngombwa ko ab’abayobozi nabo bahamagara. Nanjye nyuzamo ngahamagara iyo bibaye ngombwa iyo hagize abananirana, hari nka babiri, byabaye ngombwa ko mbahamagara kandi baraje.

Ibi bikorwa mu gikorwa cyo gushakisha abakekwaho ubu bwandu ngo bitabweho kandi barindwe kwanduza abandi mu gihe baba baranduye.

Dr Ngamije avuga ko gushakisha abo bantu ari igikorwa gikomeza kandi bashyizemo imbaraga nyinshi, kuko bagomba kumenya umuntu wese wahuye n’uwanduye. Ni muri gahunda bafite yo gushakisha amakuru ku wanduye wese n’uwo yahuye na bo ndetse muri bo iyo basanze na we yaranduye bakomeza gushakisha amakuru y’abo yaba yarahuye nabo.

Imibare igaragaza ko bamaze gushakisha no guhura n’abantu bahuye n’abanduye bangana n’1464 mu bantu 1672 bahuye n’abarwayi. Ni ukuvuga ko bari hejuru ya 85% bagera ku bantu bose bahuye nabarwaye n’abahuye n’abafite ubwandu bw’iyi ndwara.

Ni igikorwa batazigera batezukaho, ati
“Turacyashyiramo ingufu ngo bigaragaze kuko tumenya umuntu uwanduye atubwira amakuru ye yose, nimero ze za telefoni tukamushakisha tukamugeraho, dufatikanyije n’izindi nzego.”

Uretse abo babwiwe ko bahuye n’abanduye, uru rwego rwashyizeho n’ahantu hane ho gupimira abavuye mahanga hagati ya tariki 5 na 18 Werurwe 2020. Bapimirwa kuri Petit Stade kuri ULK, kuri Stade i Nyamirambo no kuri IPRC Kicukiro. Ibi ngo byatanze umusaruro kuko muri abo bantu batari barapimwe bakigera ku kibuga byakorewe abagera kuri 400 kandi ngo hari abasanganywe ubu bwandu bitabwaho. Muri abo kandi hari abinjiye mu gihugu cyane muri Kigali nta kimenyetso bafite ariko bavuye mu gihugu cyanduye covid 19. Hashakishijwe amakuru y’abo bahuye nabo.

Imbogamizi zihari ni uburyo bwo kubona abahuye n’abanduye nkuko Dr Ngamije yabitangarije RBA. Ati “Ntibikunda koroha kubabona iyo tudafite amakuru ahagije, hari igihe umuntu aguha izina ariko atibuka telefoni, hari n’igihe akubwira ngo ni umuntu twahuye, ariko sinibuka neza nta telefoni ye nafashe, akaguha amakuru acagase. Bituma tunifashisha n’izindi nzego kugirango tubone abo baganiriye ngo tubashe kubageraho.”

Muri aka kazi ngo hari n’igihe bajya mu kabyiniro uwagaragayeho indwara yagiyemo, bagashaka amakuru y’abari barimo.

Umusaruro umaze kugerwaho ni uko mu byumweru bibiri. Ku bantu bantu 84 bamaze kugaragara ko banduye, abasaga81% by’abanduye ari abavuye hanze. Abenshi muri bo bagera kuri 56 mu bavuye i Dubai, abandi bava mu bindi bihugu bitandukanye nabyo byagaragayemo buriya burwayi.

Icyizere gihari ariko ngo ni uko ibijyanye no kwanduzanya ngo bigarukira ku cyiciro cya kabiri. Ni ukuvuga ko uwazanye iyi ndwara yanduza umuntu na we akaba yakwanduza undi umwe. Byumvikane neza ko A yanduriye iyi ndwara hanze akaza mu Rwanda akanduza B uyu na we akanduza C, ariko uyu C ntagire uwo yanduza.

Ku bijyanye n’ingamba zafashwe zo guhagarika urujya n’uruza mu bantu zatumye badakomeza kwanduzanya. Ngamije ati “Wanduza umuntu ari uko mwahuye. Dutumye udasohoka ukaguma iwawe wowe wanduye kugeza igihe tukugereyeho, tukagusuzuma tukakujyana ahantu tugomba kukwitaho by’umwihariko, hari abantu benshi utazanduza kuko utasohotse. Icyemezo cyo guhagarika urujya n’uruza cyari gikwiriye abamaze kugaragaza ko banduye bari kwiyongera.”

Akomeza avuga ko ingufu zigiye gushyirwa mu kurushaho gushakisha bake basigaye, hari abashobora kuba barahuye n’abanduye ariko bataragaragaza ibimenyetso, ku buryo batanazi ko barwaye kubera ko nta bimenyetso biraza nyine. Iminsi 15 yongereweho iratuma bagaragaza ibimenyetso, basuzumwe, uwanduye yitabweho, utanduye nawe bakomeze kumukurikirana.

Ikindi cyizere Minisitiri Ngamije atanga ni uko kugeza ubu nta hantu mu karere na hamwe hari itsinda ry’abarwayi, uretse muri Kigali kandi. Aba nabo ngo muri iyi minsi hategerejwe ko batangira gusezerera abakize iyi ndwara bazaba ari benshi kurusha abo babona banduye coronavirus.

Ntakirutimana Deus