Drogba na Eto’o baramagana ibyo kugeragereza urukingo rwa Covid 19 muri Afurika

Abakinnyi bubatse amateka mu mupira w’amaguru bakomoka muri Afurika; Didier Drogba na Samuel Eto’o Fils bamaganye bibuye inyuma ibyo kugeragereza urukingo rwa Coronavirus ku banyafurika.

Izi mpaka zavutse ubwo Jean Paul Mira, umuganga ushinzwe abarwayi barembye cyane mu bitaro byitwa, “Cochin” biri ku murwa mukuru, Paris na Dogiteri Camillle Locht ushinzwe ubushakashatsi mu byerekeye ubuzima bw’abantu mu kigo, “Inserm Health Research Group” bombi batangaje kuri televiziyo y’u Bufaransa ko kugerageza inkingo z’icyorezo cya coronavirus mu bihuhu byo muri Afurika kitaba ari igitekerezo kibi.

Ikigo, “Inserm Medical Research Group” kivuga ko abavuga gutyo bumvise nabi ibyatangajwe na muganga, Jean-Paul Mira n’umushakashatsi Camille Locht.

Muganga Jean-Paul Mira yavuze ko kugeragereza uru rukinfo muri Afurika kitaba ari ikintu kibi kuko ngo nta bikoresho byo kwikingira bihari, kandi nta n’imiti ihari.

Yatangaje ko ibyo byaba nkuko biriho bikorwa mu bindi bice ku bijyanye n’ubushakashatsi buri gukorwa kuri Sida. Yavuze ko bagira ubushakashatsi ku bakora umwuga w’uburaya ku bijyanye na Sida kubera bari mu bantu bashobora kwandura kurusha abandi iyo ndwara kubera ko batikingira.

Abantu batari bake bahise bandika ku mbuga nkorangambaga bagaragaza akababaro kabo. Bakomoza ko ari ugusuzugura ab’uruhu rwirabura, bahasaba ko byamaganwa. Abo barimo Didier Drogba na Samuel Eto’o bahoze ari abakinyi bakomeye mu mupira w’amaguru, bakaba bombi baturuka muri Afurika.

Didier Drogba yavuze ko Abanyafurika badakwiye kuba ibikoresho byo kugeragerezaho izo nkingo. Avuga ko ibyatangajwe na Jean-Paul Mira na Camille Locht biteye isoni.

Nyamara ikigo cy’ubushakashatsi mu bijyanye n’ubuzima, “Inserm Medical Research Group” kimenyesha ko igerarezwa ry’inkingo zishobora gukingira coronavirus zigiye kubera mu bihugu by’i Burayi no muri Australia.

Ico kigo kivuga ko iryo geragezwa ryabera muri Afurika, ngo ryanabera icyarimwe no mu Burayi ndetse no muri Amerika. Icyo kigo kimenyesha ko Afurika itakwibagirana cyangwa ngo ikumirwe mu bushakashatsi kubera ko Covid 19 yakwirakwiriye ku Isi hose.

Mu Rwanda byavuzwe ko rwakiriye ubusabe bw’ikigo LEAF Pharmaceuticals cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kinafite ibiro mu Rwanda, gishaka gutangira ubushakashatsi ku muti wongera umwuka mu mubiri w’uwanduye Coronavirus.

Ni umuti ushobora gufasha mu kongera umwuka mu bice by’umubiri (tissus), aho kwiringira imashini gusa zabigenewe (intensive care unit (ICU) ventilators).

Umuyobozi wa LEAF Pharmaceuticals, Dr Clet Niyikiza yabwiye Televiziyo Rwanda kuri ko magingo aya ikigo cye kiri muri 17 biri gushaka umuti n’urukingo bya Coronavirus muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

U Rwanda ruvuga ko iki kigo cyamaze gusaba uburenganzira bwo gukorera ubu bushakashatsi mu Rwanda, harebwa uburyo uwo muti ukora. Kugeza ubu ngo impande zombi ziracyaganira.

Ntakirutimana Deus