Haracyari imbogamizi mu gutuma ingengo y’imari ifasha ihame ry’uburinganire gutera imbere

Umuryango Pro-Femmes Twese hamwe uravuga ko hari byinshi leta y’u Rwanda yakoze mu guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo, ariko ko hakiriho imbogamizi mu gutuma igengo y’imari iba yateguwe ifasha mu gushimangira iryo hame muri gahunda ya (Gender Budget Statement-GBS).

Ibyo uyu muryango ubigaragaza mu bushakashatsi wakoze ugendeye ku ngengo y’imari y’uyu mwaka 2016-2017, yakoreye mu turere tune duhagarariye intara zose, ari two  Gakenke, Gatsibo , Ngororero na Nyaruguru.

Inzego zitandukanye zitabiriye umuhango wo kubumurika, wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Ukuboza 2017, zagaragaje ko  mu guhuza ibikorwa ku buringanire hari aho bikirengagizwa bikagira ingaruka mu guteza imbere iri hame ndetse no ku bantu runaka.

Visi Perezidante wa kabiri wa Profemmes Twese hamwe, Mutumwinka Margueritte, asanga iri hame hari aho ritaragera, ku buryo ngo bifite ingaruka.

Ati “ Ni iki cyahinduka kugirango byongere bibe byiza kurushaho, kuko icyo twifuzaga kugeraho hari ikitaragezweho, si ukuvuga ko hariho ingaruka, kuba ingengo y’imari yarateguwe, hanyuma ntibigere kuri bose, ibyo biragaragara mu isuzuma, ariko bikanagaragarazwa kugirango noneho impinduka zizabe nziza kurenza mbere. Ntabwo ari ingaruka cyane, ariko icyakabaye impinduka ntikiba cyagaragagaye.”

Umuyobozi ushinzwe kugenzura ihame ry’uburinganire mu rwego rushinzwe ihame ry’uburinganire, GMO,  Asiimwe Rebecca avuga ko kuba hatagaragara uruhare rw’ubuzuzanye mu kugena  ibikorwa no mu itegurwa ry’ingengo y’imari.

Ati” Ibibazo birimo, iyo gahunda ari nshyashya ntabwo bibura, icyakorwa ni ukuganira n’ababishinzwe n’abagomba kubishyira mu bikorwa nizo ngamba zihamye zo kugirango birusheho kugenda neza , ariko ibibazo byagaragajwe birumvikana birimo, ariko nanone hari intambwe imaze guterwa.”

Ubu bushakashatsi busaba ko  abantu bakwiye kumenya ko uburinganire atari imibare, ahubwo ko bakwiye kureba niba bunahabwa umwanya mu iterambere ry’ingo no kugena ibikorwa.

Muri rusange ngo ubu bushakashatsi bwakozwe mu guhuza ibitekerezo ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire ku bijyanye n’ingengo y’imari  muri utwo turere uwo mushinga wakoreyemo.

Ibyagaragaye bindi birimo ko abagore bitabira imirimo ari benshi cyane mu buhinzi, ariko ntibitange umusaruro, iki gikorwa nacyo kiba gisabwa gutanga igisubizo kigaragaza niba biterwa nuko abo bagore bashobora kuba ari abanebwe cyangwa hari indi nkunga babuze ngo batange umusaruro ukwiye.

Iyi gahunda  ni inyongera (annexe) ku ngengo y’imari isabwa igaragaraza neza ibibazo byagaragaye ahongaho, abagore cyangwa abagabo bashobora kuba bafite n’uburyo gahunda zateguwe  mu iteganyabikorwa, mu mihigo , mu ngengo y’imari  bizafasha ibyo byiciro bigaragaza ibibazo bitandukanye, uburyo byakemurwa. Ni imwe mu gikoresho cyafasha kureba uburyo ibyakozwe bibasha guhindura imibereho y’abaturage, nkuko binitabwaho mu mihigo.

Hamwe mu hakorewe ubu bushakashatsi, byagaragaye ko hari aho gahunda zimwe ziba zigamije gufasha abaturage kwivana mu bukene, hari aho ziba imbarutso y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Urugero ni mu karere ka Nyaruguru, aho umugabo yatanye umugore abana batatu, kubera ko ngo yanze ko agurisha inka bahawe muri gahunda ya Girinka.

Ntakirutimana Deus