Gorbachev: Umutegetsi wa nyuma w’Ubumwe bw’Abasoviyeti yapfuye ku myaka 91

Mikhail Gorbachev, wahoze ari umutegetsi w’Ubumwe bw’Abasoviyeti watumye intambara y’ubutita irangira mu mahoro, yapfuye afite imyaka 91.

Mikhail Gorbachev yapfuye ku itariki ya 30 y’ukwezi kwa munani 2022.

Gorbachev, wafashe ubutegetsi mu mwaka wa 1985, yafunguye ubwo bumwe bwari buzwi nka URSS (USSR) mu mpine, atuma bumenyekana ku isi ndetse atangiza amavugurura muri ubwo bumwe.

Ariko ntiyashoboye kubuza ihirima rya buhoro buhoro ry’Ubumwe bw’Abasoviyeti, ari bwo bwavuyemo Uburusiya bwo muri iki gihe.

Ku isi hakomeje kubaho kumuha icyubahiro.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) António Guterres yavuze ko “yahinduye imigendekere y’amateka”.

Mu butumwa bwo kuri Twitter, Guterres yanditse ati: “Mikhail Gorbachev yari umutegetsi wihariye.

“Isi itakaje umutegetsi w’indashyikirwa ku rwego rw’isi, washishikajwe n’imibanire n’amahanga, wanabaye uharanira amahoro ubutitsa”.

Ibitaro yapfiriyemo byo mu murwa mukuru Moscow w’Uburusiya, byavuze ko yari amaze igihe arwaye indwara ikaze.

Mu myaka ya vuba aha ishize, ubuzima bwe bwagiye bugira intege nkeya, akomeza kugenda ajya anava mu bitaro mu buryo bwa hato na hato.

Mu kwezi kwa gatandatu, ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangaje ko yashyizwe mu bitaro kubera uburwayi bw’impyiko, nubwo impamvu y’urupfu rwe itatangajwe.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yababajwe bikomeye n’urupfu rwa Gorbachev, nkuko umuvugizi we Dmitry Peskov yabibwiye ibiro ntaramakuru Interfax byo mu Burusiya, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Perezida w’Amerika Joe Biden yamwise “umutegetsi w’imbonekarimwe”, ashima Gorbachev nk’umunyapolitiki wihariye wari ufite “gutekereza akabona ko ejo hazaza hatandukanye hashoboka”, mu gihe hari hari ubushyamirane bwo mu ntambara y’ubutita.

Ronald Reagan na Mikhail Gorbachev (ibumoso) bashyira umukono ku masezerano mu 1987
Perezida w’Amerika Ronald Reagan n’umutegetsi w’Ubumwe bw’Abasoviyeti Mikhail Gorbachev (ibumoso) bashyira umukono ku masezerano yo kugabanya za misile ya ‘Intermediate-Range Nuclear Forces Treaty’, mu mwaka wa 1987

Perezida w’Ubumwe bw’Uburayi Ursula von der Leyen yamushimye nk'”umutegetsi wo kwizerwa kandi wubashywe”, “wafunguye inzira yatumye habaho Uburayi bwigenga”.

Yongeyeho ati: “Uyu murage ntituzawibagirwa”.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson yavuze ko yakundaga ubutwari n’ubunyangamugayo bwa Gorbachev, yongeraho ati:

“Mu gihe cy’ubushotoranyi bwa Putin muri Ukraine, umuhate we w’ubutitsa wo gufungura sosiyete y’Abasoviyeti uracyari intangarugero kuri twebwe twese”.

Mu mwaka wa 1985, Gorbachev yabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka rya gikomunisti, bituma anaba umutegetsi w’igihugu.

Icyo gihe, ku myaka 54 yari afite, yari we munyamuryango muto mu myaka w’akanama k’ubutegetsi kazwi nka Politburo.

Yanabonwaga nk’amaraso mashya nyuma y’abategetsi benshi bari bakarimo bari bageze mu zabukuru.

Konstantin Chernenko, wamubanjirije ku butegetsi, yapfuye afite imyaka 73 nyuma yo kumara umwaka umwe ku butegetsi.

BBC

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *