Ibinyampeke byo muri Ukraine byageze muri Afurika

Ubwato butwaye ibinyampeke bivuye muri Ukraine bwageze ku cyambu cyo gihugu cya Djibouti muri Afurika y’uburasirazuba.

Ubu ni bwo bwato bwa mbere butwaye ibinyampeke buvuye muri Ukraine bugeze muri Afurika, kuva iki gihugu cyagabwaho igitero n’Uburusiya mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Ibi binyampeke biri mu bwato bunini bw’ibicuruzwa buzwi nka ‘the Brave Commander’ nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Urugendo rwabwo rwateguwe n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) kugira ngo ingano zigezwe mu bihugu birimo abantu bari mu byago byo kwicwa n’inzara.

Byitezwe gutwara iminsi hafi ine kugira ngo bupakururwe, n’ibinyampeke bishyirwe mu mifuka, mbere yuko bijyanwa, binyujijwe mu nzira yo ku butaka, byerekezwa muri Ethiopia.

Muri icyo gihugu, abantu barenga miliyoni 20 bacyeneye imfashanyo y’ibiribwa.

Ethiopia irimo kwibasirwa n’amapfa (izuba ryinshi) ya mbere mabi cyane abayeho mu myaka 40 ishize, hamwe n’intambara.

Ibi binyampeke bizanwe n’ubwato ni igitonyanga mu nyanja ugereranyije n’ibicyenewe mu bihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba – aho byinshi birimo amapfa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *