FIFA yategetse FERWAFA kwishyura miliyoni 158 frw MacKinstry watoje Amavubi

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yandikiye iry’u Rwanda (FERWAFA) itegeka ko Johnathan McKinstry wahoze atoza Amavubi yishyurwa Amadolari ya Amerika 182.000 nyuma yo gutsinda urubanza yaregeye avuga ko yirukanywe mu buryo budakurikije amategeko.

Mu kiganiro ngarukakwezi, Ubuyobozi bwa FERWAFA bugirana n’abanyamakuru, cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2018 ni bwo Perezida wa FERWAFA yatangaje ko harimo kwigwa uburyo hajuririrwa icyemezo cya FIFA yavuze ko uwo mutoza yatsinze urubanza.

Johnathan McKinstry yirukanywe kuwa 18 Kanama 2016 saa ine n’iminota 33 z’amanywa (10:33am), nyuma y’umwaka n’amezi atanu yari amaze atoza AMavubi, dore ko yahawe akazi ko kuyatoza mu gihe cy’umwaka umwe kuwa 20 Werurwe 2015, akaza kongererwa amasezerano mu ntangiriro z’umwaka wa 2016.

Nyuma yo kwirukanwa, Johnathan McKinstry yaje kuregera FIFA avuga ko yirukanywe mu buryo budakurikije amategeko, FIFA yanzura ko atsinze bityo itegeka FERWAFA ko uwo mutoza yishyurwa Amadolari 182.000, ni ukuvuga 158.340.000 tugenekereje mu mafaranga y’u Rwanda.

Rtd Brig.Gen Sekamana Jean Damascene yagize ati “Yaragiye ararega muri FIFA, byitwa ko twatsinzwe maze bandikira FERWAFA ngo tugomba kumwishyura Amadolari 182.000 kubera ko twatsinzwe.”

Rtd Brig.Gen Sekamana avuga ko ubujurire bwa MINISPOC na FERWAFA nibutagira icyo butanga bizaba ikibazo kuko nta mafaranga ahari. (Ifoto: Ntare Julius/RuhagoYacu)

Akomeza avuga ko ikibazo cyabaye mu buryo ibyakozwe byakozwemo, aho bashobora kuba mu masezerano ye bari barashyizemo ko ibitumvikanyweho haziyambazwa inzego za FIFA cyangwa iza CAF.

Icyakora kugeza ubu ngo FERWAFA na Minisiteri baganiriye kuri icyo kibazo, ubu hakaba harimo gutegurwa uburyo ucyo cyemezo cya FIFA cyajuririrwa, gusa ngo nibitagenda nk’uko babyifuza, bishobora kuzatera ikindi kibazo cyo kwitana ba mwana hagati y’izo nzego zombi.

MacKinstry yirukanywe azira umusaruro muke we akavuga ko ari we mutoza mwiza u Rwanda rugize nyuma ya 2004
MacKinstry yirukanywe azira umusaruro muke we akavuga ko ari we mutoza mwiza u Rwanda rugize nyuma ya 2004

Uyu mutoza yirukanywe mu gihe yiteguraga gutangiza imyitozo y’ikipe y’igihugu yiteguraga umukino wagombaga kubahuza na Ghana mu ijonjora ry’igikombe cya Afurika, Umuyobozi wa FERWAFA, Rtd Brig Gen akavuga ko ibyakozwe icyo gihe ari byo birimo kubagaruka ubu.

Antoine Hey na we yahagaritswe n’uwari Perezida wa FERWAFA MINISPOC itabizi

Antoine Hey na we uheruka guhagarika akazi mu ntangiriro z’uyu mwaka, yabikoze abyumvikanyeho n’uwari Perezida wa FERWAFA, Nzamwita Vincent ‘Degaule’ nyamara MINISPOC nk’umukoresha w’uwo mutoza yo itabizi nk’uko byasobanuwe na Perezida wa FERWAFA uriho ubu, Rtd Brig.Gen Sekamana.

Yagize ati “Ibyakozwe na byo, hari igihe abantu bakora ibintu nyuma bikazadutera ibibazo. Bavuye hano bajya muri Maroc agifite amasezerano y’amezi atatu, bagezeyo, mu magambo bumvikana hagati yabo ko uwo mutoza yaba ahagaritse akazi akazategereza ayo mezi atatu.”

Antoine Hey yasezeye ku kazi abyumvikanyeho na Degaule, akavuga ko azagaruka ku kazi atakiri Perezida wa FERWAFA
Antoine Hey yasezeye ku kazi abyumvikanyeho na Degaule, akavuga ko azagaruka ku kazi atakiri Perezida wa FERWAFA

Yakomeje avuga ko bagarutse mu Rwanda, maze Minispoc nk’umukoresha we isanga uwo mutoza yarataye akazi kuko yagahagaritse agifite amasezerano.

Gusa ngo icyo kibazo cyaganiriweho bareba ukuntu bagikemura ariko Perezida wa FERWAFA, Rtd Brig Gen Sekamana agahamya ko ibyakozwe bitari bihwitse.

Antoine Hey ngo yaje kwandikira FERWAFA asaba kugaruka agakomeza akazi, ariko bamusubiza ko ‘Ikipe y’igihugu n’ibijyanye na yo byose bireba Minisiteri’ n’aho FERWAFA igakora ubujyanama mu bya tekiniki igaragaza umutoza wifuzwa cyangwa ukwiye guhabwa akazi mu bagasabye.

Perezida wa FERWAFA avuga ko hari byinshi byakozwe birimo kugira ingaruka (Ifoto: Ntare Julius/RuhagoYacu)
Perezida wa FERWAFA avuga ko hari byinshi byakozwe birimo kugira ingaruka (Ifoto: Ntare Julius/RuhagoYacu)

Antoine Hey yahagaritse akazi nyuma y’aho u Rwanda rusezerewe mu mikino ya CHAN 2018, akavuga ko ahagaritse akazi by’agateganyo ariko ko igihe Degaule azaba atakiri Perezida wa FERWAFA uyu mugabo yazagaruka agakomeza akazi, nyamara yabikoze babyumvikanyeho.

Nyuma yo gusaba muri Mata 2018 ko yagaruka agakomeza gutoza Amavubi mu mezi atatu yari asigaranye ku masezerano ye ariko ntabyemererwe, yahise abona akandi kazi, ubu ni umutoza w’ikipe y’igihugu ya Myanmar kuva muri iki cyumweru.

Source:Ruhagoyacu.com

1 thought on “FIFA yategetse FERWAFA kwishyura miliyoni 158 frw MacKinstry watoje Amavubi

  1. Prezida wa ferwafa se ko numva De gaule amusigiye ibibazo gusa. Uretse ko induru yahoraga mu mupira nari nzi ko hari igihe kizagera tukamenya ukuri .

Comments are closed.