Burundi: Ukora itangazamakuru agomba kugira impamyabushobozi yaryo nyamara ritahigishwa

Abadepite bo mu Burundi bemeje itegeko rishya rigenga itangazamakuru rigizwe n’ingingo zirimo ivuga ko umunyamakuru agomba kuba afite impamyabushobozi ya kaminuza mu itangazamakuru.

Iyo ngingo iri muzatumye haba impaka nyinshi. Izo zirimo kuba abadepite bavuga ko bidashoboka mu gihe nta shuri na rimwe ryigisha itangazamakuru mu Burundi nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC iri tegeko ryamaze gusinywa na Perezida w’iki gihugu Bwana Pierre Nkurunziza.

N’ikigo cyitwa Chaire Unesco cyatangaga amasomo y’itangazamakuru giherutse guhagarara kubera ko u Bubiligi bwahagaritse gutanga amafaranga yatumaga gikora.

Minisitiri w’itangazamakuru mu Burundi, Nestor Bankumukunzi avuga ko abashaka kwiga itangazamakuru bobikorera kuri internet.

Ku basanzwe bari mu mwuga bafite impamyabushobozi bakuye mu yandi mashami atajyanye n’itangazamakuru, basabwa uburambe mu kazi bw’imyaka 3 baba barabonye mbere yuko iri tegeko rishya ribaho.

Abadepite bemeranyije ko iyi ngingo yandikwa neza kugira ntihazagire Umurundi ushaka gukora itangazamakuru agakumirwa. Iri tegeko ryaje gutorwa n’abadepite bose 105 bari bitabiriye iyo nama.

Impera n’imperuka ariko iryo tegeko rishasha rigenga itangazamakuru ryahavuye ritorwa n’abashingamateka bose bitavye uko bari 105.

Abanyamakuru bakorera radiyo zo hanze nabo bagomba kubahiriza iryo tegeko.

Mu bindi birimo ni uko umuntu ufiye ubudahangarwa atemerewe kuyobora igitangazamakuru.

Ntakirutimana Deus