Radio Ijwi rya Amerika yahakanye ibirego u Burundi bwahereyeho buyihagarika

Ubuyobozi bwa Radio Ijwi rya Amerika bwatangaje ko butanyuzwe n’icyemezo cyo kuyihagarika mu gihe cy’amezi atandatu cyafashwe na Leta y’u Burundi.

Iki cyemezo cy’uko Radio Ijwi rya Amerika na BBC zahagaritswe gutangaza amakuru ku butaka bw’i Burundi[kuhavugira] cyatangajwe n’ikigo gishinzwe itumanaho mu Burundi(CNC). Icyemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 7 Gicurasi 2018.

Iki kigo cyavuze ko iyi radio ikora inkuru zibogamye[ntihe amahirwe impande zose zivugwa mu nkuru]. Ikindi bagaragaza ni uko ikoresha umunyamakuru ushakishwa n’ubutabera bw’u Burundi wanashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi. Bikubiye mu cyiswe kutubahiriza amategeko y’itangazamakuru n’amahame ngengamyitwarire y’uyu mwuga.

Umuyobozi w’Ijwi rya Amerika, Amanda Bennett yagize ati “Twatangajwe n’iyo ngingo yafashwe uyu munsi n’urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ibinyamakuru na radiyo mu Burundi, ibuza radiyo Ijwi rya Amerika gutangaza amakuru.”

Yongeyeho ati “Abakunzi ba adiyo Ijwi rya Amerika bahanze amaso ibyo ibaha; amakuru y’imvaho; amakuru atagize aho abogamiye kandi adaca ku ruhande ibibera hirya no hino ku Isi, ari nacyo gituma iyo ngingo ibangamiye Abarundi babujijwe kumva amakuru y’imvaho muri ibi bihe igihugu kirimo.”

Bennett yavuze ko ayo makuru ateye agahinda cyane cyane muri iki gihe hari haheze umunsi umwe ibihugu byizihije umunsi mpuzamakungu wahariwe ubwigenge bwo gutangaza amakuru, umunsi usaba ibihugu gukura, aho gushyiraho inzitizi ku binyamakuru na radiyo.

Ibiganiro by’iyi radiyo ngo bizakomeza kumvikana mu Kirundi no mu Kinyarwanda ku mirongo yayo migufi yitwa shortwave, no kuri interineti ndetse no ku mirongo ya FM mu bihugu bituranye n’u Burundi.

Ntakirutimana Deus