Indaya n’abazunguzayi bagiye kujyanwa mu bigo ngoraramuco

Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco(Rwanda Rehabitation centers-NRS), Bosenibamwe Aime aratangaza ko bagiye gukemura ikibazo cy’ubuzererezi kigaragara nk’igihangayikishije mu Rwanda, bajyanamo abubuza umudendezo abandi barimo indaya n’abazunguzayi.

Ku wa Kane tariki ya 4 Gicurasi 2018, I Nyamata mu Bugesera hateraniye inama ihuje abafite aho bahuriye n’ikibazo cy’inzererezi mu Rwanda. Muri iyi nama Bosenibamwe yagaragaje ko iki kibazo gihangayikishije agaragaza ingamba zo guhanagana nacyo.

Ati “ Ubu mu bigo ngororamuco birimo Iwawa n’ahandi tuhafite inzererezi zikabakaba ibihumbi 5,, mu bigo bizakira by’igihe gito(Transit Centers) harimo m’iyo kwa Kabuga[Gikondo] hari abakabakaba ibihumbi 5.”

Iki kigo kirateganya gukora ubushakashatsi bugamije kureba ibibazo biri mu miryango bituma hari abavamo bakaba inzererezi nubwo hakunze kugarukwa ku makimbirane mu miryango, Bosenibamwe yifuza ko yarangira ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Mu gihe ibyo bitarakorwa ariko hari ibigo bigiye kubakwa ibindi bivugururwe mu rwego rwo kuzabyakiriramo inzererezi zirimo n’abakuze. Urugero atanga ni icya Gitagata giherereye mu karere ka Bugesera. Iki kigo ngo cyatangiye kuvugururwa ku buryo mu Gushyingo uyu mwaka, iyo mirimo izaba yasojwe aho kwakira abantu 400 kikakira abasaga 1000.

Ati “Ikibazo cyatumaga abana bamwe bakigaragara mu mihanda Nyabugogo kwa Kabuga n’ahandi ni uko nta hantu hari hahari hahagije ho kubashyira. Tugiye kwagura Gitagata, kizakira abarimo abana bato b’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 18, ..guhera mu kwa Mbere umwaka utaha ntabwo bizaba bikiri ikibazo kuri twe.”

Uru rwgeo ngo ruragirana amasezerano n’ibigo byakira abana bazafatanya mu gukumira ubuzererezi. Ibyo birimo Sos Village d’enfant, Hope Ethiopia cyakira abavuye Gitagata na Gikondo, Intiganda cy’I Huye n’ibindi byose hamwe bigeze kuri 21.

Ikigo cya Gitagata mu bo kizakira harimo abakora umwuga wo kwicuruza[indaya] abazunguzayi n’abarara ku mbaraza z’inzu no muri gare. Aba ariko ngo bazajya bacishwa mu bigo bibakira by’igihe gito.

Ati “ Inzererezi zirimo ibice 5, hari abitwa homoless (inzererezi ziri aho zidataha iwabo, wonderers(abasabiriza) indaya, abana bo mu mihanda, n’abazunguzayi. Umuntu wese uri muri ubwo buryo, ubikora wese arafatwa nk’inzererezi, azajyanwa muri transit centers, uwabigize umwuga akajyanwa mu bigo ngororamuco yigishwe, anatozwe ko atagomba kuba aho hantu agomba kuba mu muryango n’ahandi habugenewe.”

Ibi byiciro bikubiyemo abarara ku mbaraza mu mujyi wa Kigali ndetse no muri gare ya Nyabugogo.

Akomoza ku bicuruza yagize ati “ Mumbabarire kuvuga indaya, ariko ababangamiye umutekano w’abandi, nk’umuntu w’igitsinagore wumva akwiriye kwiba kurwana , kwiyandarika, gukora ibikorwa bibangamiye uburenganzira bwa muntu, aba ari inzererezi, harimo n’indaya waba uri umugabo n’umugore uragororwa ngo usubire ku murongo.”

Yongeraho ati “ Hazjyamo ndetse n’abagore n’abagabo mubona b’inzererezi, bitwara nabi babangamiye umudendezo w’abandi ndetse na ba bandi bita abazunguzayi bananiranye abo nabo tuzaba dufite ahantu bagororerwa kugira ngo bavemo abantu bazima, bamara kugororwa bagasubira mu muryango uzategurwa mbere yo kubakira.”

Uyu muyobozi avuga ko guhangana n’iki kibazo ari urugamba rukomeye, ariko leta izakomeza kurwana kandi ikarutsinda mu rwego rwo guharanira imibereho myiza y’abana b’u Rwanda, ndetse n’iy’igihugu muri rusange. Atanga urugero ko kwita ku nzererezi zigororerwa mu kigo cya Iwawa bitwara asaga miliyoni 80 ku kwezi, ariko ko igihugu cyemera kikayatanga mu rwego rwo guharanira aheza h’abagororerwayo n’igihugu muri rusange kandi ngo bimaze gutanga umusaruro kuko hari abakoraga ibikorwa bibi bamaze gucika intege.

Minisitiri w’Ubutabera Busingye Johnston avuga ko u Rwanda rwafashe icyerekezo cyiza cyo kutarebera abana barwo biyahura mu bibangiriza ubuzima.

Ati “Leta y’u Rwanda ntishobora kurebera umuntu yangiza ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi ngoimwihorere. Ntibikwiye gukurikiza imvugo ngo usenya urwe umutiza umuhoro, ahubwo usenya urwe ugerageza uko ushoboye gutuma abireka.”

Akomeza avuga ko leta yafashe icyemezo cyiza cyo kugororera abana b’igihugu muri ibyo bigo, aho kubajyana mu nkiko ngo baburane bahanwe, dore ko ngo byanasaba kongera gereza ziriho mu Rwanda inshuro zisaga 10.

Leta y’u Rwanda yagerageje guhuriza hamwe abazunguzayi muri za koperative inabubakira amasoko mato abafasha kuva ku muhanda bagacururiza ahakwiriye. Ku kibazo cy’abicuruza ibashishikariza kuva mu buraya bakibumbira muri koperative ngo baterwe inkunga.

Izi ndaya mu Mujyi wa Kigali zimenyerewe ahitwa mu Migina imbere ya Sitade Amahoro, Sodoma ya Nyamirambo ndetse na Gikondo Sodoma.

Ikigo ngororamuco cya Iwawa kimaze kwakira urubyiruko rusaga ibihumbi 13 rwarangije kuhaherwa amasomo y’imyuga azabafasha kwibeshaho nyuma yo kugororoka.

Ntakirutimana Deus