Radio BBC n’Ijwi rya Amerika zahagaritswe by’agateganyo kumvikana i Burundi

Ikigo cy’u Burundi gishinzwe itumanaho(CNC)cyatangaje ko cyahagaritse radio BBC(soma Bibisi) n’Ijwi rya Amerika(VOA) mu gihe cy’amezi atandatu kubera ko ngo zitubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru.

Ni icyemezo uru rwego rwasohoye mu nyandiko ndende igaragara ku mbuga nkoranyambaga cyo ku wa 4 Gicurasi 2018.

Uretse izi radiyo zahagaritswe by’agateganyo hari ikindi kinyamakuru cya Le renouveau du Burundi cyahagaritswe amezi atatu.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI)[soma Erefi) yihanangirijwe kimwe na Radiyo Isangano n’iyitwa CCIB Fm Plus.

Icyemezo kigira kiti “ Radio mpuzamahanga ‘ BBC y’i Londres n’Ijwi rya Amerika(VOA) zihagaritswe mu gihe cy’amezi 6 kuvugira ku butaka bw’u Burundi guhera tariki ya 7 Mata 2018 , bitewe n’uko zitubahirije itegeko ryerekeranye n’itangazamakuru n’amahame ngengamyitwarire agenga uyu mwuga.”

Kuri BBC ngo yari iherutse gusabwa n’iki kigo kujya yubahiriza ibijyanye no gutangaza inkuru zirimo impamde zombi[kubaza impamde zombi] mu gihe zitangaza amakuru areba u Burundi. Ibi ngo byakozwe mu nyandiko iki kigo cyandikiye BBC tariki ya 16 Werurwe uyu mwaka.

Ibyo iyi radio ishinjwa na none byanyujijwe mu biganiro byayo birimo kubeshyera umukuru w’igihugu no gukwirakwizwa urwango rushingiye ku moko.

Radio ijwi rya Amerika yahagaritswe kuvugira muri iki gihugu kubera gutangaza amakuru yayo yifashishije umurongo wo kuri interineti wawanywe ku murongo n’iki kigo. Hari kandi gukoresha umunyamakuru ushakishwa n’ubutabera bw’u Burundi ndetse wanashyiriweho impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi. Iraregwa kandi kubiba urwango ndetse no kutabaza impande zombi zirebwa n’inkuru igiye gutangazwa.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe muri iki gihugu bari kwitegura amatora ya kamarampaka yakwemeza niba itegeko nshinga ry’iki gihugu ryahinduka, rigaha Perezida w’iki gihugu Bwana Pierre Nkurunziza kuba yakwiyamamariza manda izakurikira iyo yatorewe, dore ko iri tegeko ryagenaga ko atakongera kwiyamamaza.

Ntakirutimana Deus