‘Nyirabasare’ apfuye hashize imyaka 45 nta wo mu muryango we umugeraho
‘Nyirabasare wo kuri Base’ izina ryamenyekanye rya Ayirwanda Monique waririmbwe na Orchestre Impala yapfuye abo mu muryango we bamaze igihe kinini batamugeraho.
Uyu mukecuru washaje(wapfuye) afite imyaka y’amavuko isaga 90 ngo yari amaze igera kuri 45 nta muntu wo mu muryango we umugeraho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rutonde, Nsabiyumva Jean de Dieu yavuze ko mu gihe cyose Nyirabasare yabaye mu tugari dutandukanye tw’uyu murenge wa Shyorongi yagiye yitabwaho na leta. Ni mu gihe yari atuye mu Mudugudu wa Rweya, Akagari ka Rutonde,mu Murenge wa Shyorongi mu karere ka Rulindo.
Ati “Yari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe yahabwaga inkunga y’ingoboka, agakodesherezwa inzu, agahabwa mituweli n’ibindi. Leta yagerageje kumwitaho uko bikenewe imusazisha neza.”
Ni ukuvuga ko akarere ka Rulindo kabicishije mu Murenge wa Shyorongi ariko kari gafite inshingano zo kumwitaho mu gihe cy’imyaka 45 yari amaze abo mu muryango we batamugeraho.
Uyu muyobozi avuga ko abo mu muryango we batigeze bamenyekana. Ku bijyanye no kumenyekana kubera amateka[aririmbwa na Orchestre Impala]byatumye ngo abantu bamukunda ku buryo bakundaga kumuganiriza na we akabaganiriza,byatumaga akomeza kugaragara nk’ufite ubuzima bwiza burangwa no guseka.
Nyirabasare yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 2 Gicurasi 2018 mu bitaro bya Kibagabaga. Kugeza ubu ntiharatangazwaigihe azashyingurirwa ariko ngo imyiteguro irarimbanyije, dore ko igomba no gukorwa na leta kuko ariyo yamwitagaho.
Nyirabasare yamenyekanye mu ndirimbo yaririmbwemo bavuga uburyo yahetse umwana amucuritse kandi mu ngutiya bamwe babihuza nuko yari yasinze.
https://youtu.be/gcGzY-a6zks
Nyirabasare aganira na televiziyo Royal
Hejuru ku ifoto: Nyirabasare ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ubwo hizihizwaga umunsi w’abakuze muri 2015.
Ntakirutimana Deus