Urubanza rwa Barahira na Tito: Abanyamakuru bagiye ahakorewe ibyaha


Itsinda ry’abanyamakuru bakorana n’Umuryango wabo uharanira amahoro, Pax Press, bakorera ibitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda bagiye mu karere ka Kayonza, ahakorewe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu byahamijwe, Tito Barahira na Octavien Ngenzi mu Bufaransa.

Ibi birakorwa mu rwego rwo guhuza amakuru azagaragara mu rubanza rw’ubujurire bw’aba bagabo rwatangiye mu Bufaransa, mu rukiko rw’i Paris[ cour d’Assises de Paris] n’ibitangazwa n’abari aho bakoreye icyaha, mu yahoze ari komini Kabarondo. Aya makuru arahuzwa n’aba banyamakuru bayageza ku Banyarwanda, ariko bakazafatanya n’umunyamakuru Pax Press ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye bazohereza mu Bufaransa ngo akurikirane uru rubanza umunsi ku wundi.

Tariki ya 2 Gicurasi 2018,aba banyamakuru bagiye mu gasanteri ka Kabarondo[ mu yahoze ari komine Kabarondo] hafi ya Kiliziya y’iyi Paruwasi Ngenzi na Barahira bahamijwe kwiciramo Abatutsi basaga ibihumbi 2, mu bitero bari bayoboye byabagabweho.

Abanyamakuru babonanye na bamwe mu barokokeye muri iyo kiliziya, n’abarokokeye ahandi bazi neza Ngenzi na Barahira, bababwira uruhare rwabo. Bagaragaje uburyo biboneye ibitero bitandukanye byagabwe ku Batutsi byagabaga biyobowe n’aba bagabo bafatanyije n’interahamwe n’ingabo zariho icyo gihe.

Uretse ubuhamya bavanye i Kabarondo bwatanzwe n’abantu batandukanye, beretswe uko abatuye ako gace bamaze kwiyunga, nyuma y’ifatwa ry’abo bagabo, bigashimangira ubumwe bari bafitanye na mbere ya Jenoside, hagati y’abahigwaga n’abatarahigwaga, byatumye mu gihe cya jenoside bafatanya mu gukumira ibitero.

Bagaragarijwe kandi imitungo y’abo bagabo, abarokotse jenoside bo muri ako gace bifuza ko amafaranga avamo yashyirwa mu kigega cya leta, agafasha abatishoboye, aho kugirango yohererezwe ababiciye.

Aba banyamakuru kandi batanze ikiganiro kuri Radio Izuba igera ku baturage benshi bo muri ako gace, mu rwego rwo kubagezaho amakuru y’urwo rubanza, dore ko hari bamwe batanzi ibyarwo, mu gihe hari abandi baruzi, barimo n’abajyayo gutangayo ubuhamya.

Tito Barahira na Ngenzi Octavier aba bombi basimburanye mu kuyobora icyahoze ari Komini ya Kabarondo mu yahoze ari Perefegitura Kibungo kuva mu mwaka 1977 kugeza mu 1994.Aba baburugumestre babiri bahamijwe icyaha cya jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Tito Barahira kuri ubu w’imyaka 67 na mugenzi we Ngenzi Otavien w’imyaka 60 mu mwaka wa 2016,urukiko rwo mu bufaransa rwabakatiye gufungwa burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 by’umwihariko ku bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo bishwe kuwa 13 Mata 1994. Bombi bashyirwa ku isonga rya Jenoside muri Kabarondo, hashingiye ko bari abayobozi kandi bakanahagarikira ibikorwa bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri 2009 inkiko Gacaca za Kabarondo mu burasirazuba zabahamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu badahari, zibakatira igifungo cya burundu.

Ntakirutimana Deus