Abajya gushinjura Ngenzi bagahitamo ahubwo kumushinja bishimangira ubwiyunge mu batuye Kabarondo

Abari batuye Komini Kabarondo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no mu gihe cyabo, ngo barangwaga no gushyira hamwe, byatumye abo mu mirenge imwe batahigwaga bafasha abahigwaga kurwanya ibitero byabaga bibashakisha bishimangira ubumwe bari bafitanye.

Gusa ngo byaje guhinduka ubwo mu gihe cya jenoside, abatarahigwaga bo mu mirenge ubu igize akarere ka Kayonza bagabye ibitero ku bahigwaga, ndetse barabica, ariko ubu ngo haragenda hagaragara ubumwe n’ubwiyunge; bushimangirwa n’ubuhamya butangwa n’abo Ngenzi Octavien uri kuburana mu Bufaransa yitabaza ngo bamushinjure bikarangira bamushinje.

Ibi ni ibitangazwa na bamwe mu batangabuhamya[tutari butangaze amazina yabo kubera umutekano wabo] batanga muri uru rubanza ruri kuburanishwa mu bujurire mu rukiko rwitwa Asssise rw’i Paris mu Bufaransa. Aba baganiriye n’abanyamakuru b’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, Pax Press ubwo bajyaga ahakorewe ibyaha, tariki ya 2 Gicurasi 2018.

Ni mu gihe mu Bufaransa hatangiye kumvwa ubujurire bwa Ngenzi Octavien na Barahira Tito basimburanye mu kuyobora iyari Komini Kabarondo yaguyemo abatutsi benshi, aba bagabo bombi babigizemo uruhare nkuko byemejwe n’ubutabera bw’u Bufaransa bwabakatiye igihfungo cya burundu.

Ifatwa ry’aba bagabo ngo ryatumye imitima y’abarokotse jenoside muri aka gace n’abari mu batarahigwaga biruhutsa, bumva ko ubutabera bugiye gutangwa kandi bigashimangira umubano mwiza bari bafitanye urangwa n’ubumwe n’ubwiyunge, cyane byaranze abari batuye muri Segiteri Cyinzovu mu gihe cya Jenoside baranzwe no gushyira hamwe banga ko abatutsi bicwa.
Ku rundi ruhande bamwe mu bagizweho ingaruka zirimo kwicirwa imiryango n’ibitero byabaga biyobowe na Barahira na Ngenzi bafashe icyemezo cyo kubabarira abagize uruhare muri ibyo bitero, kuko ngo babona uruhare runini rwarabaye urw’abo bita ba nyirabayazana Ngenzi na Barahira.

Uburyo abatarahigwaga bafatantyije n’abahigwaga mu kurwanya ibitero bishimangirwa n’umwe mu barokokeye muri Pauwasi ya Kabarondo, uvuga ko ku gasozi avukaho hakurikiranywe umuntu umwe ku byaha bya jenoside, kandi nabyo atakoreye kuri ako gasozi.

Iby’ubu bumwe n’ubwiyunge byemezwa n’umugabo twita [Rwego]. Uyu ni umwe mu bagiye gushinja Ngenzi i Paris mu mwaka w’2016. Ubwo yageragayo ngo yabanje kugira ubwoba abonye abazamushinjura baturanye, ariko ngo nabo bageza igihe cyo gutanga ubuhamya bwabo, akumva bari kumushinja uruhare yagize muri iyo jenoside uko yayoboye ibitero byaguyemo abatutsi benshi. Akimara kubona ibibaye, Rwego ngo yahise yishima, yumva araruhutse ku mutima, yizera ko bazahanwa, maze abishwe bakabona ubutabera. Byatumye kandi akomeza kwiyumvamo uwo muturage w’umugabo yemeza ko yavugishije ukuri.

Kuba ngo byarakozwe na bamwe mu bafatwaga nk’ababyeyi ba Ngenzi bamwitayeho akiri muto, abari baturanye na we n’abari bamuzi muri rusange, ariko igihande kimushinjura ugasanga abenshi bamushinja ibyo yakoze, Rwego akomeza avuga ko bigaragaraza bwa bwiyunge.

Urugero rwa Hafi ni umuryango wamureze wabwiye urukiko ibitero bitandukanye Ngenzi yagiye agaba ku Batutsi, ari we ubiyoboye, birimo icyo yagabye muri urwo rugo ahashaka umututsi byakekwaga ko yahihishe, uhivana ubazimanira. Umushinja kuba Umuyobozi mukuru w’ibitero byagabwe kuri Paruwasi Gatolika ya Kabarondo tariki ya 13 Mata 1994, byahitanye Abatutsi basaga ibihumbi 2.
Uyu muryango uvuga ko watunguwe no kubona Ngenzi awugabaho igitero kandi waramureze, ariko ukagaruka uvuga ko uburyo yagiye ku butegetsi byamuhinduye. Ngo akimara kuba Burugumesitiri yahise ahindura imyitwarire.

Ikindi ni umuryango ugizwe n’umugore n’umugabo wahamagajwe muri uru rubanza ariko ugasanga umwe mu bawugize arashinja Ngenzi mu gihe undi amushinjura.

Abatarahigwaga muri aka gace bemeza ko babanye neza n’abarokotse Jenoside, ubu ngo basangira akabisi n’agahiye, bagahurira muri gahunda za leta zigamije kubaka igihugu.

N’ubwo muri aka gace havugwa ubumwe n’ubwiyunge mu bahatuye, ngo hari bamwe baharokokeye bagiye bahava hakaza abandi batahigwaga, ariko babanye neza n’abo bahasanze. Gusa ariko hari umwe mu baharokokeye ujya no gutanga ubuhamya mu Bufaransa ubona ko ubumwe n’ubwiyunge ku batuye ako gace buri kure akurikije ko bamuhigira kumugirira nabi, kubera abo yagaragaje bagize uruhare muri jenoside, ubwo yari Umuyobozi muri ako gace mu bihe byashize.

Tito Barahira na Ngenzi Octavier aba bombi basimburanye mu kuyobora icyahoze ari Komini ya Kabarondo mu yahoze ari Perefegitura Kibungo kuva mu mwaka 1977 kugeza mu 1994.Aba baburugumestre babiri bahamijwe icyaha cya jenoside hamwe n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Tito Barahira kuri ubu w’imyaka 67 na mugenzi we Ngenzi Otavien w’imyaka 60 mu mwaka wa 2016,urukiko rwo mu bufaransa rwabakatiye gufungwa burundu kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994 by’umwihariko ku bari bahungiye mu Kiliziya ya Paruwasi ya Kabarondo bishwe kuwa 13 Mata 1994. Bombi bashyirwa ku isonga rya Jenoside muri Kabarondo, hashingiye ko bari abayobozi kandi bakanahagarikira ibikorwa bya jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri 2009 inkiko Gacaca za Kabarondo mu burasirazuba zabahamije ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu badahari, zibakatira igifungo cya burundu.

Ntakirutimana Deus