Kubura ibimenyetso bituma hakurikiranwa bake bakekwaho guhohotera abana

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’u Rwanda Mutangana Jean Bosco arasaba ubufatanye bw’ inzego zitandukanye mu Rwanda mu guhagurukira ikibazo cy’abana bakomeje guhohoterwa umunsi ku wundi.

Mutangana yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 27 Mata 2018, ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama igamije ubufatanye bw’inzego mu gushaka ibimenyetso bidashidikanywaho bikozwe n’abahanga mu gukurikirana dosiye zo kurwanya ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ahereye ku mibare yeretswe abari muri iyi nama yasabye ko hakomeza gufatwa ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyane irikorerwa abana.

Imibare igaragaza ko mu mwaka w’ingengo y’imari 2015-2016, hakozwe dosiye 1917 z’abana basambanyijwe 1207 zikoherezwa mu nkiko, mu gihe 700 yashyinguwe.
Iyi mibare yagiye yiyongera kuko mu mwaka wa 2017-2018, dosiye z’abana bahohotewe zabaye 2086, izigera ku 1285 zashyikirijwe inkiko izindi 766 zishyingurwa by’agateganyo. Iyi mibare kandi igaragaza ko abana bahohotewe ari abakobwa kurenza abahungu.

Aha niho Mutangana ahera yibaza icyakorwa, ati “Twavuga ko dufite umutekano w’abana bacu bahohoterwa gutya! Nimumbwire namwe aho tugana n’izi cases (n’ibi bibazo/dosiye)?”
Kuri dosiye zishyingurwa by’agateganyo, Mutangana avuga ko bidashoboka ko abo bana baba batahohotewe, ahubwo ngo biterwa n’imbogamizi zitandukanye zikigaragara mu ikurikiranwa ry’abakekwaho kugira uruhare muri ibi byaha.

Ati “ Haba habuze ibimenyetso bigaragaza ko ukekwa yakoze icyo cyaha.”

Ikindi ni uko ngo abakekwa bose batakurikiranwa bafunze. Aha atanga urugero ko batafunga abantu bose bakekwaho gutera inda abangavu basaga 100 batwite bagaragaye mu karere ka Rulindo.

Bimwe mu bikorwa ni uko bategereza ko babyara, nyuma hagakorwa ibizamini bigaragaza isano ikintu(umuntu) gifitanye n’ikindi cya AND/DNA.

Ibijyanye no gupima iki kizamini nabyo bigaragaramo imbogamizi z’uko bihenda dore ko bikorerwa mu Budage, ikizamini kimwe kigatwara amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 300, gusa ngo u Rwanda ruri kwiyubaka muri uru rwego ngo izi mbogamizi ziveho.

Izindi mbogamizi agaragaza zirimo kuba abahohotewe batinda kumenyekanisha ko bakorewe icyaha, aha ngo hari igihe bagera aho bagombaga guherwa ubufasha nyamara ibimenyetso byasibanganye. Kuri iyi ngingo ndetse ngo hari n’abo bimenyekanaho mu gihe batwite.

Kuba abagenzacyaha batagera aho icyaha cyabereye, ngo hafatwe Samples (umubonjyo) zo gupimwaho DNA hagamijwe guhuza ibimenyetso ku ukekwa ko yahohotewe (victim) n’ukekwa (Suspect).

Hari kandi kuba abaganga badasabwa cyangwa badafata ibyaherwaho ku wahohotewe hagamijwe gupima DNA. Kuri iyi ngingo ngo abatazi uko ibyo bizamini bifatwa, hari n’aho bavuga ko badafite ibikoresho.

Ibindi bigaragara ni ukuba amadosiye menshi ashyingurwa kubera ko nta perereza ry’inyongera riba ryakozwe. Hari no kuba ibijyanye n’imyaka y’umwana, iyo habonetse ibyemezo bivuguruzanya, akenshi nta perereza risabwa kubikoraho, ahubwo bikaba impamvu abacamanza bashingiraho bagira uregwa umwere kubera gusa uko gushidikanya ( doute).

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko hari izindi mbogamizi zo kuba nta raporo y’abahanga mu mitekerereze( Psychologist) isabwa ku bijyanye no kumenya niba umwana avuga ukuri cyangwa abeshya.

Muri rusange kuri dosiye zo gusambanya abakuru ku gahato, 60% arashyingurwa bitewe n’uko akenshi nta bimenyetso byo guhura kw’imibiri ( Confrotation) iba hagati y’uregwa n’uwahohotewe.

Ku bijyanye na dosiye zo guhoza ku nkeke uwo bashakanye, akenshi uregwa arekurwa hatabanje kumvwa urega ugasanga akenshi biteje ibindi bibazo mu miryango harimo no kwicana.

Ahereye kuri izi mbogamizi, Umushinjacyaha Mukuru Mutanga asaba inzego zose gukora iyo bwabaga zigafasha igihugu n’urwego rw’ubushinjacyaha guhangana n’iki kibazo kikaranduka mu muryango Nyarwanda. Abagabo abasaba kwirinda guhohotera abana, abari n’abategarugori, abaganga bagasabwa gukora ku buryo ibimenyetso byabo bigaragaza ukuri kandi bigafasha mu manza, dore ko ngo ari cyo kimenyetso ubushinjacyaha buba bwitwaje mu manza.

Ntakirutimana Deus